Umuyobozi wa JICA, Takahiro Moriya, yavuze ko kuva batangira gukorera mu Rwanda muri 2005 bamaze kurugeza kuri byinshi, birimo ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage nko kubegereza amazi meza, ndetse no guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga.
Moriya yongeyeho ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere rigamije kugira u Rwanda igihugu kihagije.
Yanavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Buyapani, ndetse hakaba hari n’ibigo by’ubucuruzi mu Buyapani bishora imari yabyo mu Rwanda.
Ati “ Twishimiye ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani ugenda ukura umunsi ku wundi[…]”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Christian Rwakunda yavuze ko mu myaka icumi ishize, JICA imaze gufasha u Rwanda mu burezi, guha amazi meza abaturage ndetse n’amashanyarazi.
Rwakunda akomeza avuga ko binyuze muri JICA u Buyapani buzafasha u Rwanda guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB, Dr Louis Butare, yavuze ko JICA ibinyujije mu bakoranabushake bayo bafasha abahinzi bo mu Rwanda kongera umusaruro, babagira inama y’uburyo bahinga ibyo abaturage bakeneye.
Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga kimaze kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abatuarage, ubuhinzi n’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.














TANGA IGITEKEREZO