Aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye bubiranga mu iterambere, ikoranabuhanga n’umutekano.
Ambasaderi Kiyokazi yavuze ko batangajwe n’imyitwarire myiza y’u Rwanda ubwo rwari ruyoboye akanama k’umutekano ka Loni kuva mu 2012 kugeza 2014, kandi nk’u Buyapani bakishimira imikoranire ya hafi muri byinshi, yakomeje kuranga ibihugu byombi, n’ubu u Rwanda rukaba rufasha u Buyapani gusohoza ubutumwa muri Soudani y’Epfo.
Yagize ati ’’Twe n’u Rwanda twohereje abasirikare muri Sudani y’Epfo, mu itegeko nshinga no mu mategeko yacu abasirikare bacu ntibarwana, bivuze ko badashobora kwirwanirira. Twoherejeyo abubatsi n’abaganga kandi barindwa n’Abanyarwanda kugira ngo babashe gukora akazi kabo.’’
U Rwanda ni urwa gatanu ku isi mu gutanga ingabo na polisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro, inyuma ya Afghanistan, u Buhinde, Bangladesh na Ethiopia.
Uretse ubufatanye mu by’umutekano, Perezida wa sena Makuza na Ambasaderi Kiyokazi baganiriye ku cyo u Rwanda n’u Buyapani bihuriyeho cyo kuba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzō Abe, baratoranyijwe mu bakuru ba Leta na za Guverinoma 10 bayoboye umugambi wo guteza imbere umugore bikozwe n’umugabo ‘HeForShe’.
Ambasaderi w’u Buyapani yiyemeje no guteza imbere ikoranabuhanga ry’u Rwanda binyuze mu guha buruse Abanyarwanda bakajya kuryiga mu Buyapani. Uyu mwaka hari 16 bazajyayo, basangayo 10 bagiye mu mwaka ushize.














TANGA IGITEKEREZO