00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yaraye ajyanywe mu bitaro

Yanditswe na
Kuya 25 October 2012 saa 04:23
Yasuwe :

Umuhanzi Riderman yaraye ajyanywe mu bitaro mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2012, kwivuza indwara y’umusonga. Yahawe imiti agaruka muri Hotel, aho abahanzi ba PGGSS II bari, asabwa na muganga kuruhuka cyane.
Mu kignairo na Eric Mbituyimana umenyerewe ku izina rya M Izzo, baririmbana, avuga ko uyu muhanzi yari amaze iminsi yivuza iyi ndwara y’umusonga anafata imiti. Avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Riderman yumvise amerewe nabo ari bwo yajyanwaga kwa muganga.
M Izzo (…)

M Izzo asobanura uburyo Riderman yajyanywe kwa muganga yagize ati :“Yagiye kuri Radio aza kujyana na bagenzi be mu gitaramo (After Party) ntabwo yahatinze yahise ajya kuryama. Bigeze nko mu ma saa cyenda yumvise agize ikibazo cyo kubura umwuka ahita yihamagarira imodoka yo kumutwara kwa muganga. Nabimenye mu gitondo kuko tutaryamye mu cyumba kimwe. Nijoro ngo yari yahamagaye mama we amubwira ko ameze nabi.”

M Izzo avuga ko kwa muganga basanze arwaye indwara y’umusonga, yari amaze igihe ataka. Avuga kandi ko kwa muganga bamuhaye gahunda yo guca mu cyuma, gahunda azakorera i Kigali.

M Izzo avuga ko ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS II bwahaye umuhanzi Riderman kuza kuririmba ku mwanya wa nyuma (10) kugira ngo aze kuba yaruhutse neza nk’uko yabisabwe na muganga.

M Izzo avuga ko uyu Riderman ari koroherwa ariko agikeneye kuruhuka igihe kinini. Avuga ko ari buze gutorwa kuri Hotel akaririmba agahita ataha ajya I Kigali aho ateganya kwivuza neza.

Uretse Riderman, umuhanzi TMC nawe amaze igihe amerewe nabi n’uburwayi bwa malariya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages