00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byifashe ahazabera Rwanda Day i Bonn (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe, Philbert Girinema
Kuya 4 October 2019 saa 06:04
Yasuwe :

Mu Ntara ya North Rhine-Westphalia mu Mujyi wa Bonn mu Budage niho Rwanda Day izabera, ni mu birori by’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zarwo ziba zishaka kumenya amakuru y’umunsi ku wundi yarwo n’amahirwe rwibitseho.

Inyubako ya World Conference Center ni imwe mu zimaze igihe kinini kirenga imyaka 20 yakira inama zikomeye zibera mu Mujyi wa Bonn. Ni umujyi ubitse amateka akomeye ajyanye n’u Budage mu gihe cy’Intambara y’Isi yose.

Bonn wari Umurwa Mukuru w’u Budage, muri iyi minsi iri kugaragaramo Abanyarwanda benshi bitabiriye Rwanda Day. Abayobozi hafi ya bose bari muri uyu mujyi, biteguye guhura n’Abanyarwanda.

Abikorera nabo bari kugaragara ku mahoteli atandukanye ari muri uyu mujyi nk’aho kuri hotel yitwa Hilton ariho hari kubera ibikorwa by’imurikagurisha bigaragaza amahirwe y’ishoramari Abanyarwanda badakwiye kwitesha. Amabanki atandukanye arimo nka Cogebanque, ni amwe mu yitabiriye imurika.

Mu nyubako izaberamo Rwanda Day, hamaze gutegurwa ndetse imirimo ya nyuma iri gushyirwaho akadomo. Byitezwe ko Abanyarwanda ibihumbi bine aribo bazayitabira baturutse mu bice bitandukanye by’u Burayi n’Isi yose.

Abafite imirimo bashinzwe mu mitegurire ya Rwanda Day ubwo bageraga aho izabera
Abanyarwanda baba mu Budage akanyamuneza kari kose ku maso
Abatunganya ibyapa bari bari gushyiraho ibya nyuma...
Ingabire Clinton ukuriye urubyiruko rw'abanyarwanda ruba mu Budage
Aba bari mu kanama gato kiga ku buryo Rwanda Day yazagenda neza
Abafite imirimo itandukanye bagize umwanya wo kuganira kugira ngo bashyire ibintu ku murongo
Abatunganya iby'amashusho bamaze kwitegura...
Icyumba kizaberamo Rwanda Day gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi bine
Masamba mu ifoto y'urwibutso n'umunyarwanda wiga mu Budage
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, aha niho kizamurikira ibikorwa byacyo
Umushinga w'Irangamuntu nawo ufite aho uzamurikira ibikorwa byawo
Ibigo bitandukanye byiteguye kumurika ibyo bikora
Aba baganaga ku cyumba kizaberamo Rwanda Day kugira ngo barebe uko imyiteguro imeze
Iri mu Mujyi wa Bonn rwagati...
Inyubako izaberamo Rwanda Day yafunguwe mu 1999
Bamporiki ubwo yaganiraga na IGIHE ageze ku nyubako izaberamo Rwanda Day
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye
Yolande Makolo ukora mu biro by’Umukuru w’Igihugu aganira na bamwe mu barebaga aho imyiteguro igeze
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yari mu cyumba kizaberamo Rwanda Day

Amafoto: Karirima Ngarambe na Philbert Girinema - Bonn


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .