Bonn ntabwo ari umujyi ukomeye mu Budage ahubwo ifatwa nk’umwe mu mijyi y’amateka, hari n’abayita ko ari ahantu mu cyaro ugereranyije n’ahandi.
Mu masaha y’umugoroba ku wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2019 Abanyarwanda bari benshi mu nzira zerekeza i Bonn, by’umwihariko abaje n’indege ya RwandAir.
RwandAir yahagurutse i Kigali mu masaha y’igitondo ku wa Kane, Airbus yitwa Umurage yuzuye abantu, ariko hejuru ya 80% bari Abanyarwanda ku buryo nta rundi rurimi rwakoreshwagamo.
Wasangaga abantu batera urwenya rw’ibibera za Shyorongi n’ahandi nk’abari mu rugo bitandukanye n’uko iyo ari urundi rugendo biba bimeze, bakananyuzamo bagaragaza ko uyu ari umunsi ukomeye batari bakwiye gucikwa.
Ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda, uhereye ku bikorera, abanyamadini, abakozi ba leta n’abandi bose bagaragazaga ibyishimo byo kuba bagiye kwitabira iki gikorwa kibahuza na bagenzi babo baba abasanzwe baba mu mahanga, bakumvira hamwe impanuro z’umukuru w’igihugu.
Bamwe bahise bafata inzira berekeza i Bonn abandi barara mu Bubiligi aho bari buhaguruke kuri uyu wa Gatanu cyangwa mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019 bagana aho igikorwa nyir’izina kizabera.
Mu bahageze bwa mbere harimo itsinda ry’abahanzi rizasusurutsa abazitabira iki gikorwa, nka Masamba Intore, Bruce Melodie, King James, Charly na Nina, Igor Mabano na Jules Sentore.
Mu bandi bazwi bazanye n’indege ya RwandAir, harimo Abaminisitiri nk’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye n’abandi banyuranye.
Kuri gahunda ni uko igikorwa nyir’izina cya Rwanda Day kizatangira mu masaha ya nyuma ya saa sita gusa abantu bazatangira kugera aho kizabera mu gitondo, hanyuma habe imurikabikorwa rizasoza saa sita z’amanywa.
Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu, mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagira umunsi bahurira hamwe bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bagasuzumira hamwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo.
Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.
Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi bahura bakanaganira.
Mu nshuro icyenda Rwanda Day imaze kuba yitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 35 000, baturutse muri Amerika, i Burayi no ku yindi migabane.
IGIHE iri i Bonn, aho izabagezaho uko iki gikorwa kizagenda umunota ku wundi.















Amafoto: Philbert Girinema – Bonn
TANGA IGITEKEREZO