Ni imibare igaragazwa n’iyi Minisiteri mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2019, i Bonn mu Budage hateganyijwe Rwanda Day izaba ibaye ku nshuro ya 10.
Rwanda Day ni umunsi Umukuru w’Igihugu agenera abanyarwanda baba mu mahanga aho abasanga mu gihugu kimwe kiba cyatoranyijwe akaganira nabo, akakira ibitekerezo n’ibyifuzo byabo.
Iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017, ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi. Byinshi mu bibazo byagejejwe kuri Perezida Kagame byari byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku butaka n’ibindi byari byaramaze kugezwa mu nkiko.
Icyo gihe umwe mu baturage wagejeje ikibazo kuri Perezida Kagame yagize ati “Ndimo kubaka mu Kagarama, Kicukiro nkaba mfite umuturanyi wanjye wambujije amahoro, ndubaka agasenya, nkishyura tike nkajyayo nkagaruka nta n’umwe ugikemuye.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu nzego zirimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’Urwego rw’Umuvunyi ariko ntibamufashe.
Umukuru w’Igihugu yamubajije abo yagejejeho ikibazo ati “Reka nkwereke uko twagikemura, ujya uza mu Rwanda? Ndashaka kugishinga abantu bari hano nugaruka nabonaga na Minisitiri w’Ubutabera ahari ariko ntabwo kiragera mu butabera, Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo nuza uzamurebe hanyuma tuzakigukurikiranira uko ari ko kose.”
Umugiraneza Rose uba mu Bubiligi, yabwiye Perezida Kagame ko yagurishije inzu yasigiwe n’umugabo we na Mutsindashyaka Théoneste wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ariko akamuha amafaranga make ku yo bari bumvikanye andi akamubeshya ko yayishyuye imyenda uwo muryango wari ufite mu kigo cy’imari.
Perezida Kagame yabwiye Umugiraneza ko n’iyo yari kuba afite iyo myenda Mutsindashyaka atari kumwishyurira atabanje kubimubwira. Yabajije uwo mubyeyi icyo yifuza ko bamufasha, avuga atazuyaje ko ashaka amafaranga yasigawemo, ibyo Kagame yahise amwizeza ko bigiye gukurikiranwa ndetse asaba Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wari aho kubikurikirana.
Muri rusange mu bibazo bireba Minisiteri y’Ubutabera byagejejwe ku Umukuru w’Igihugu ni 21. Birimo bitatu byagombaga kuregerwa Inkiko, iby’amakimbirane ashingiye ku butaka byari bitanu mu gihe ibindi byakemuwe mu nzira zirimo no kumvikanisha abantu.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegerereza abaturage serivisi muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine yavuze ko ibibazo byose bashyikirijwe byakurikiranywe ndetse byose birakemuka binyuze mu nzira zitandukanye.
Yagize ati “Ugasanga abo basize hano mu gihugu, bigabije imitungo aho twagiye tubafasha kugira ngo bikemuke, ibyo bagombaga kuregera inkiko nabwo twarabafashije bahabwa ubutabera.”
Yakomeje avuga ko abatabonye umwanya wo kubaza muri iyi gahunda ya Rwanda Day banyuza ibibazo byabo kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo nazo zikabigeza kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari nayo ibigeza kuri za Minisiteri zirebwa nabyo.
Ati “Iyo tubonye nimero zabo za telefone turabahamagara tugakoresha n’ubundi buryo bwose dushobora kubageraho tukabafasha, ntabwo turindira Rwanda Day ahubwo n’ubu nirangira utaragize amahirwe yo kubaza ikibazo cye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akagishyikiriza za Ambasade zirakizana tukabafasha.”
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga butuma bakurikiranira hafi imanza bafite mu nkiko ndetse bakanatanga ibyifuzo byabo.
Biteganyijwe ko Rwanda Day yo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, izitabirwa n’abasaga ibihumbi bitanu barimo Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO