Iri serukiramuco riteganyijwe kuba ku matariki ya 15 -16 Ukuboza 2018, ritegurwa na Spiderman Game Centre, hagamijwe gufasha abana kwishimisha mu bihe bya Noheri n’ubunani, kubyutsa impano z’abana zitandukanye biciye mu marushanwa ndetse bagahabwa n’ibihembo kubatsinze.
Rizabera mu Karere ka Kicukiro, i Masaka kuri Spiderman Game Centre, aho kwinjira azaba ari ibihumbi bitanu (5000Frw), ku bana kuva ku myaka ibiri kuzamura naho ababyeyi baje babaherekeje bo bazinjirira ubuntu.
Ku isaha ya saa tatu z’igitondo nibwo imikino izaba itangiye ubwo abitabiriye bazaba bari mu mikino n’amarushanwa atandukanye nko koga, kubyina, kuririmba, kumurika imideli, gusoma n’ibindi byinshi.
Abazatsinda muri aya marushanwa bazahabwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri, amagare, ibipaku by’ishuri, ibikinisho by’abana n’ibindi bitandukanye.
Urutse Israel Mbonyi uzasusurutsa abazitabira iri serukiramuco kandi hari n’abanyarwenya barimo Golizo the crazy, aba Acrobat, Spiderman n’indi myidagaduro itandukanye izashimisha abazitabira.





TANGA IGITEKEREZO