Hari abashobora gukeka ko ibi bidashoboka bitewe n’ubuzima bwa buri munsi babamo, aho ubwiyongere bw’imodoka butuma urusaku ruba rwinshi rugatizwa umurindi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi bikorwa byabo.
Birashoboka cyane ariko ko iwawe harangwa umutuzo n’ubwo hanze atari ko haba hameze, ibintu ushobora kugeraho ubikesha irangi rishya mu Rwanda ryitwa Silk Plaster.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Another Way Contractors Ltd izana irangi rya Silk Plaster mu Rwanda, Uwizeyimana Théoneste, yavuze ko iri rangi rikomoka mu Burusiya rifite umwihariko wo kugaragara nk’umutako no gukumira kuba urusaku rwakwinjira cyangwa ngo ibivugirwa mu nzu byumvikane hanze (Sound proof).
Ati “Aya marangi akubiyemo ibintu bigera kuri bine birimo umutako, irangi risanzwe, impapuro zitakwa ku nkuta (wallpaper) ndetse ashobora no gukumira urusaku. Aya marangi kandi kuyasiga ntibisaba ubundi buhanga kuko buri wese ashobora kuyisigira.”
Yakomeje avuga ko irangi rya Silk Plaster rikozwe n’ibintu bitandukanye birimo n’ipamba, akaba ari mu bwoko bune butandukaniye ku ibara ndetse n’uburyo agaragara nyuma yo kuyasiga.
Ati “Iri rangi rifite ubushobozi bwo kurinda ubukonje butuma igikuta cyangirika. Umwihariko ni uko kandi bitandukanye n’amarangi asanzwe aho iyo igikuta cyanduye bisaba kongera gusiga hose, Silk Plaster yo uhanagura ahanduye ukahasimbuza irishya kandi ukaba ushobora kubyikorera.”
Irangi rya Silk Plaster rishobora kumara imyaka 10 ku rukuta ritarahindurwa dore ko ridapfa no kwandura, rinafite umwihariko wo kuba igihe inyubako ifashwe n’inkongi, umuriro udapfa gukwirakwira hose.
N’irangi rishobora gusigwa mu ngo zisanzwe, inzu zikorerwamo na resitora n’utubari, utubyiniro ndetse n’ahandi hose wifuza gutaka.
By’umwihariko muri izi mpera z’umwaka, Irangi rya Silk Plaster ryagabanyirijwe ibiciro kugira ngo abantu bizihize iminsi mikuru ndetse batangire 2019 bari ahantu hasa neza kandi hatatse byihariye.
Uramutse ufite iri rangi si ngombwa kugura imitako n’ibishushanyo bifitanye isano n’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kuko warikoresha mu gutaka ibikuta by’inyubako yawe.
Iyo uriguze uhabwa umuntu wo kurigusigira ku buntu, ariko nawe ushobora kuryisigira kuko nta kindi bisaba uretse kurivanga n’amazi, ubundi ugasigisha akabaho kabugenewe.
Ukeneye kugura iri rangi, cyangwa wifuza ibisobanuro birambuye ku miterere n’imikorere ya Silk Plaster wabagana aho bakorera ku Muhima mu mujyi wa Kigali cyangwa ugasura urubuga www.anotherway.rw.
Ushobora no kubahamagara kuri +250784002062 cyangwa +250783737985. Wanabandikira kuri [email protected]















TANGA IGITEKEREZO