Ecole Maternelle Henri Matisse izigisha mu ndimi zose ariko hibandwa cyane ku Gifaransa, yakira abana bafite kuva ku myaka 2.5 kugeza kuri itanu.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe uburezi, Karabokandera Janvière, yavuze ko iri shuri ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme, bibanda kugufasha abana kwaguka bakabasha kwihangira udushya.
Ati “Henri Matisse n’ishuri rizafasha abana kwaguka mu mitekerereze, igihagararo n’imbamutima kandi bakabasha kwihangira utwabo dushya ku bufatanye n’imiryango baturukamo.”
Iri shuri rizibanda cyane ku gushishikariza abana kwiga bakora, binyuze mu bikorwa by’amaboko ndetse n’imikino itandukanye, ahazakoreshwa uburyo bw’imyigishirize bw’abahanga mu burezi Freinet na Montessori.
Ati “ Ni ukuvuga ko buri mwana yiga hakurikijwe umuvuduko we, ndetse agahabwa uburenganzira bwo gukoresha ubwenge bwe mu gusesengura ibintu runaka abifashijwemo n’umurezi uzaba uri kumwe nawe umunsi ku munsi.”
Nubwo amasomo azajya atangwa mu Gifaransa, Ishuri Henri Matisse ryashyizeho uburyo butuma abana babasha kumenya izindi ndimi zirimo Ikinyarwanda nk’ururimi rw’igihugu cyabo ndetse n’Icyongereza cyifashishwa mu nzego nyinshi.
Iri shuri ryatangiye kwakira abana bazatangira amasomo kuva tariki ya 6 Mutarama 2019, rifite ibikoresho n’imikino itandukanye ifasha abana kwiga indimi, imibare ndetse n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi.
Ati “ Ishuri ryacu ryakira abana bose nta n’umwe uhejwe, abarezi bacu bafite ubumenyi mu buryo bwo bwihariye mu kwita ku bana bose harimo n’abafite ubumuga, ndetse hari n’ibikoresho byemewe ku rwego mpuzamahanga.”
Abana baziga muri Henri Matisse bazaba bari mu byiciro bibiri birimo abiga bagataha saa sita, n’abagasigara ku ishuri aho bazajya bagaburirwa, bakaruhuka ndetse bagakora ibikorwa bituma bidagadura biga birimo kuvuga imivugo, kuririmba, gusoma ibitabo n’ibindi kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba batashye.
Uramutse wifuza kwandikisha umwana cyangwa kumenya byinshi kuri iri shuri wagana aho Ecole Maternelle Henri Matisse iherereye Kicukiro-Niboye hafi y’ahakorera MTN Rwanda, ku muhanda KK360 St 2.
Ushobora kandi kubahamagara kuri +250788690869 cyangwa +250788520178.

























TANGA IGITEKEREZO