Iyi dekoderi yagejejwe ku isoko ry’u Rwanda muri Werurwe 2018 igura ibihumbi 52Frw ku mukiliya mushya, n’ibihumbi 30 by’Amanyarwanda ku wari usanganywe dekoderi ya Canal+ ariko yifuza guhindura, kuri ubu iragura ibihumbi 15Frw.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yatangarije IGIHE ko iri gabanyirizwa ryatangiye kuri uyu wa 22 Ugushyingo, kandi igiciro gishya kiri gukurikizwa mu gihugu hose.
Ati “ Iyi poromosiyo yatangiye uyu munsi izarangira ku itariki 24 Ukuboza. Dekoderi izajya igura ibihumbi 15Frw ku mukiliya wese uyishaka kandi agahabwa n’ibikoresho byose bijyana nayo. Ibi biciro kandi nibyo biri gukurikizwa n’abaduhagarariye bose”.
Uretse kumanura igiciro cya dekoderi ya HD kandi, Tuyishime avuga ko bateganya no gutanga poromosiyo irebana n’ifatabuguzi aho umuntu azajya ahabwa inyongera y’iminsi 15, ibi bikazakorwa hagati ya tariki 29 Ugushyingo-31 Ukuboza.
Muri iyi poromosiyo umuntu wese uzagura ifatabuguzi rya 7500Frw, 15000Frw na 18000Frw azajya abanza guhabwa iminsi 15 areba ‘bouquet’ y’ibihumbi 27Frw, ikindi gice cy’ukwezi gisigaye arebe shene zijyanye n’amafaranga yishyuye.
Ni mu gihe uguze ifatabuguzi rya 27000Frw nawe igice cya mbere cy’ukwezi azareba ‘bouquet’ y’ibihumbi 53Frw, indi minsi 15 akareba televiziyo zigendanye n’ayo yishyuye.
Tuyishime yagize ati “ Icyo twifuza ni uko abantu basoza umwaka neza bareba amashusho meza. Niyo mpamvu tubashishikariza kudacikanwa n’aya mahirwe.”
Canal + kandi ikomeje gufasha amahoteli n’ibigo by’ubucuruzi koroherwa no kuba bareba amasheni atandukanye mu gihe kimwe, binyuze muri serivisi nshya iherutse gutangizwa mu Rwanda yitwa Canal+ Business.

TANGA IGITEKEREZO