Mu 2015 nibwo Abanyarwanda batatu bize mu Bushinwa batangije Ikigo Bright Education Recruitment Agency, giha ubufasha abifuza kujya kwigayo nyuma yo kubona uburyo kubona amakuru yo kuhiga bigoye.
Umuyobozi Mukuru wa Bright Education Recruitment Agency, Kwizera Arnold Stephane, akaba n’umwe mu bashinze iyi sosiyete, avuga ko kuva batangira bamaze gufasha abatari bake kubona amakuru y’aho bakwiga biyishyurira cyangwa bishyurirwa (scholarship) mu Bushinwa.
Ati “Kuva twatangira tumaze gufasha abantu barenga 100 kubona kaminuza bajya kwigamo, abo twafashije si Abanyarwanda gusa kuko harimo abaturutse mu bindi bihugu nka Uganda, u Burundi na Ethiopie”.
Mu gihe mbere gukorana na Bright Education mu gushaka ishuri mu Bushinwa byasabaga ko umuntu ajya ku biro byabo, kuri ubu bashyizeho urubuga www.brighteduchina.com buri wese ashobora gukoresha akabona amakuru yose akeneye.
Kwizera yagize ati “Twatekereje ku bantu badatuye i Kigali cyangwa mu Rwanda dushyiraho uburyo bashobora gukoresha bohereza ibyangombwa, bishyura cyangwa bagasaba izindi serivisi bitabaye ngombwa ko baza aho dukorera”.
Si ibyo gusa kandi kuko mukorohereza abashaka kwiga mu Bushinwa, iyi sosiyete yanagabanyije ibiciro bya serivisi itanga kugeza kuri 50%.
Bright Education Recruitment Agency ifasha abajya kwiga kubona ibyangombwa nkenerwa by’ibanze birimo icyemezo cyemerera umuntu kwiga muri Kaminuza yahisemo n’icyemerera umuntu kwiga mu Bushinwa gitangwa na Minisiteri y’Uburezi yahoo (JW202) na Visa.
Inakira kandi abanyeshuri ku kibuga cy’indege iyo bageze mu Bushinwa ikabajyana ku mashuri bagiye kwigaho, ibi byose bikaba bishobora gutwara ukwezi kumwe.
Iyi sosiyete iri gukorera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako M.Peace Plaza hasi mu muryango wa 003, yatangiye kwandika abashaka gutangira amasomo muri uyu mwaka wa 2019.
Ukeneye kwiyandikisha yasura urubuga www.brighteduchina.com cyangwa ukabandikira kuri [email protected] ; ushobora no kubahamagara kuri +250788352843.

TANGA IGITEKEREZO