Uyu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, urakinwa saa Kumi n’Imwe.
Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, yanditse kuri Twitter ye isengesho risabira Lionel Messi na Argentine gutsindwa.
Yagize ati "Mana ndasenze, uturinde induru y’abafana ba Messi. Mukoze isoni, Isi yose imwote. Komeza umutima wa Cristiano Ronaldo (CR7), uhe umugisha ikirenge cya Mbappé. Mbisabye nizeye, Amen."
Mana Ndasenze, uturinde Induru yabafana ba Messi , mukoze isoni isi yose imwote, Komeza Umutima wa cr7 , Uhe Umugisha ikirenge cya Mbappe , Mbisabye Nizeye Amen 🙏🏿
— claptonkibonge (@claptonkibonge) December 18, 2022
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ukomeje kuvugisha benshi cyane barimo abafana ba Cristiano Ronaldo wahanganye na Lionel Messi imyaka irenga icumi, bifuza ko adatwara igikombe, dore ko ari cyo aba bagabo batwaye byose mu mupira w’amaguru babura.
Si abafana gusa kuko n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps, yatangaje ko hari Abafaransa bifuza ko Messi yatsinda igihugu cyabo agatwara igikombe.
Yagize ati "Ndabizi benshi bashyigikiye Argentine, ndetse hari n’Abafaransa bayishyigikiye, bifuza ko Messi yatwara Igikombe cy’Isi, ariko turakora iyo bwabaga ngo tugere ku ntego zacu."
Uyu mukino uhanzwe amaso na benshi uteganyijwe saa Kumi n’imwe z’umugoroba harebwa ikipe irabasha kwegukana igikombe cyayo cya gatatu mu mateka.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!