DHM itanga serivisi zirebana n’ishoramari n’imicungire y’imitungo, yatangijwe mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro imbaraga z’umubare munini w’Abanyarwanda baba hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi Mukuru wa DHM, Ntasinzira Dieudonné yasobanuye iki kigo gitanga serivisi zirimo izirebana no gushaka ibyangombwa, biza byiyongera ku bahanga bari ku rwego mpuzamahanga biteguye kugufasha gutangira ishoramari ryawe mu Rwanda.
Ati “ Turi urubuga rwa serivisi zigamije gutuma ubuzima bw’abatugana burushaho koroha. Abakiliya bacu ni Abanyarwanda baba mu mahanga, bashobora kugera kuri izi serivisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.”
DHM yatangiye mu 2017 ifite intego yo kubera ikiraro Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda n’igihugu bakomokamo bahora iteka baharanira ko cyarushaho gutera imbere.
Ati “Aba bantu bagira uruhare mu bikorwa byinshi by’imiryango yabo n’inshuti. By’umwihariko ariko batanga umusanzu mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu birimo; ubwubatsi bw’amacumbi agezweho, isoko ry’imari n’imigabane, uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.”
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi (Business Development Manager) muri DHM, Ntwari Arnold, yasobanuye ko batanga serivisi zirimo; gushora imari mu bwubatsi bw’amacumbi agezweho (Real Estate), ubafasha mu kubona ibyangombwa bitandukanye, ubujyanama ku mikorere ya banki n’ibigo by’ubwishingizi bakorana no kumenya ahari amahirwe y’ishoramari.
Yagize ati “DHM yita ku kugushakira inzu igezweho ku giciro kinoze. Tuvugana nabo, tukagushakira ibyangombwa byose by’ubuyobozi bifitanye isano no kuba wakwigurira icumbi rigezweho.”
Yakomeje avuga ko kwita ku nyubako y’umuntu biri mu by’ibanze bashyira imbere ndetse bakagufasha gukurikirana no kwishyura ibirebana n’imisoro, amahoro y’isuku n’ umutekano n’igihe ikodeshwa bakamenya niba ubukode butangwa uko bikwiye.
Ati “ Igihe ubidusabye kandi tugufasha gukurikirana ibirebana no gusana, kuvugurura no kwagura.”
DHM kandi igufasha kumenya banki n’ibigo by’ubwishingizi wakorana nabyo mu Rwanda, binyuze mu kukugereranyiriza serivisi n’ibicuruzwa zigiye zifite ugahitamo ukurikije ibyo ukeneye n’ubushobozi bwawe.
Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa wifuza imwe muri serivisi za Diaspora Home Management, wasura urubuga www.dhm.rw cyangwa ukabahamagara kuri +250788422000; ushobora no kubandikira kuri [email protected], [email protected]















TANGA IGITEKEREZO