00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi BPR Bank ifasha bacanye umucyo muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 July 2026 saa 10:53
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda PLC yateye inkunga irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, isiganwa ryarangiye abakinnyi bane muri batanu yafashaka bari mu bitwaye neza, ndetse Karan Patel yegukana isiganwa ku nshuro ya kane.

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ni bwo mu Karere ka Bugesera hakiniwe umunsi wa nyuma w’isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla 2026, aho ryari ryaritabiriwe n’imodoka zirenga 30.

Muri izi modoka harimo eshanu ziterwa inkunga na BPR Bank Rwanda binyuze muri KCB Group, ndetse abakinnyi bayo bari mu bitwaye neza mu isiganwa, usibye Kalimpinya Queen utararisoje kubera ikibazo imodoka ye ya Subaru Impreza yagize.

Karan Patel ukinana na Taussef Khan muri Skoda Fabia R5 bo muri Kenya, ni bo begukanye isiganwa, na ho Nikhil Sachania na Patel Deep batwara Ford Fiesta basoreza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona Nyafurika.

Abandi bakinnyi BPR Bank Rwanda PLC yateye inkunga harimo na Gatimu Tinashe ukinana na nyina Gatimu Caroline muri Ford Fiesta, aho basoje isiganwa muri shampiyona y’igihugu.

Oscar Ntambi ukinana na Luggya Pius bakinana Subaru Impreza begukanye umwanya wa kabiri mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona Nyafurika (ARC2), bakurikira Kanangire Christian na Mujiji Kevin.

BPR Bank Rwanda PLC ifatanyije na KCB Group ifite itego zo kuzashyigikira aba bakinnyi ikanabafasha kujya mu isiganwa rya nyuma riteganyijwe mu Ukwakira 2026, rikazabera muri Tanzania, nk’uko yabigenje muri Kenya na Uganda.

Muri iri siganwa hari hateganyijwe uburyo bwihariye bwo gusobanurira abakunzi b’amasiganwa y’imodoka, ibyiza byo kugana serivisi zayo, ikanafasha bamwe gufunguza konti nshya.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bafashijwe na BPR Bank Rwanda PLC
Ntambi Oscar ni umwe mu bakinnyi bafashwa na BPR Bank Rwanda PLC
Nikhil Sachania ahatana afite ubumuga ariko akaryohereza abareba isiganwa
BPR Bank Rwanda PLC yabaye umuterankunga mukuru w'irushanwa
BPR Bank Rwanda PLC yafashije abakinnyi benshi mu isiganwa
Abakinnyi bafashwa na BPR Bank Rwanda PLC bitwaye neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages