00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SONARWA yishyuye indishyi za miliyari 4.4 Frw mu mwaka umwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Ukuboza 2022 saa 02:52
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA General cyatangaje ko kimaze kwishyura arenga 4.400.000, 000 Frw nk’indishyi ku mpanuka n’ibyago byageze ku bakiliya bayo kuva umwaka wa 2022 watangira.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022, ubwo ubuyobozi bwa SONARWA General bwaganiraga n’abayobozi b’amagaraje asanzwe akorana nayo mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza hagati y’abafatanyabikorwa.

Umukozi ushinzwe Ishami ryo kwishyura Indishyi muri SONARWA General, Munyurungabo Patrick, yavuze ko aya mafaranga yishyuwe mu byiciro bitandukanye.

Harimo asaga miliyoni 200 Frw yishyuwe amagaraje akorana nayo, impanuka zabaye mu bafashe ubwishingizi mu bihugu biri mu muryango wa COMESA zakoreye impanuka ku butaka bw’u Rwanda ahatanzwe asaga miliyari 1.1 Frw n’asaga miliyari 2.1 Frw yagiye ku birarane.

Hari kandi ayatanzwe ku mpanuka z’inkongi arenga miliyoni 494 Frw n’ubundi bwishingizi bwatwaye asaga miliyoni 800 Frw.

Munyurangabo yagaragaje ko hari byinshi bishimira byakozwe ndetse yizeza abafatanyabikorwa gukomeza gukorana no gukosora amwe mu makosa yakundaga kubaho yo gutinda kwishyura indishyi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi akaba ari nawe wari uhahagaririye ubuyobozi bukuru bwa SONARWA General, Kamanzi Charlotte, yagaragaje ko iki kigo cyatangije imirimo y’ubwishingizi bwa mbere mu Rwanda, kikaba kimaze imyaka 47 mu murimo w’ubwishingizi kuko cyatangiye mu 1975 .

Ati “Ndatekereza ko mu bigo bishobora kuba byaratangiye icyo gihe na mbere yaho urebye ibigihari wasanga ari mbarwa. SONARWA General iri mu bigo bicye bimaze icyo gihe cyose bigikora kandi kitigeze gihindura izina.”

SONARWA General yatangiye ari ikigo cya Leta ariko haza kuzamo ishoramari ry’amahanga. Icyo gihe Ubuyobozi byacyo bwaje gushyirwa mu maboko y’abashoramari bikorera ku giti cyabo aribyo byaje kugira ingaruka zo kutanoza serivisi cyari gisanzwe kigeza ku bafatanyabikorwa bacyo.

Kamanzi yagaragaje ko nyuma byaje kugaragara ko bitameze neza, abo bashoramari bakurwamo. Ibi byatumye Leta yongera imigabane ndetse kuri ubu RSSB ikaba ariyo yaguze SONARWA General kuko ifitemo imigabane isaga 80%, ni 100% mu kigo cya SONARWA Life.

Ati “RSSB nk’Umushoramari mukuru ndetse n’abo bafatanyije baje kongeramo amafaranga mu kigo cya SONARWA General ahagana muri uyu mwaka utangira ku buryo ikigo cyongerewe ubushobozi bwo kwishyura ibirarane by’imyenda cyari gifitiye abafatanyabikorwa bose harimo n’Amagaraje ubu bakaba bamaze kwishyura.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa b’amagaraje batatereranye SONARWA General mu gihe yanyuraga mu bihe bitoroshye bagakomeza gutanga serivisi ku bakiriya mu gihe kitari gifite uburyo buhagije bwo kwishyura.

Ubu bufatanye bwiza bwatumye ikigo kidahirima kuko byari kugira ingaruka ku bafatanyabikorwa benshi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Yabijeje gukomeza imikoranire ku rwego rushimishije ndetse no kuvugurura amasezerano y’iyi mikoranire (SLA) ku buryo hagaragaramo igihe cyo gutanga serivisi ndetse n’icyo kwishyurana kandi bikubahirizwa.

Yasabye kandi amagaraje kwirinda kuzamura ibiciro mu gihe basabwe ’devis’ bitwaza ko ikigo kizatinda kwishyura, abasaba kujya batanga ibiciro by’ukuri bihwanye n’akazi basabwa gukora kuko bigabanya igihombo mu bwishyu bw’impanuka ndetse bigatuma bose batanga serivisi nziza ku bagenerwabikorwa babo.

Umuyobozi w’igaraje rya Kabgayi rikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Erneste, yagaragaje ko nubwo imikoranire hari igihe itari myiza ariko kuri ubu bimaze kugaragara ko hari ibiri guhinduka.

Ati “Ndabashimira ku mikorere myiza imaze kugenda igaragarara turifuza ko mwakomereza aho. natunguwe no kwumva SONARWA impamagara ngo hari sheki yawe iri hano ntagiye kwishyuza...! Hari ibigo bitandukanye tugenda dushima ibikorwa byayo tukaba twishimiye ko SONARWA General nayo yongeye kuba kimwe muri ibyo.”

Umuyobozi uyobora ihuriro ry’amagaraje mu Rwanda, Munyororo Léandre, yagaragaje ko ubusanzwe bakoraga igiciro cy’amafaranga kiri hejuru kubera ko batindaga kwishyurwa bityo bagasa n’abashyizemo n’amande cyangwa inyungu.

Ati “Impamvu twakoraga devis iri hejuru byaterwaga n’uko batwishyuraga bitinze ariko ubu bigiye guhinduka kuko batweretse ko imikoranire yacu igiye guhinduka. Twarihanganye, kandi mu bucuruzi habamo ko umuntu agera aho bitagenda neza, turabizeza gukomeza gukorana neza nyuma yo kurenga ibihe bibi.”

Iri huriro ry’amagaraje rifite abarirwa hagati ya 200 na 300 hirya no hino mu gihugu.

Sonarwa yatangaje ko igiye kugirana amasezerano y’imikoranire n’amagaraje kugira ngo imikoranire ikomeze kunoga. Yagaragaje ko amafaranga azajya yishyurwa mu gihe gito kiri hagati y’amasaha 24 na 72.

Rugamba ukorera i Remera yagaragaje ko amaze imyaka umunani akorana na SONARWA General bityo ko yiteguye kugendana n’impinduka nziza ikigo kirimo kubagezaho kandi ko bizatanga umusaruro ku magaraje.

Ubusanzwe igaraje rigirana amasezerano yo gukorana na SONARWA General ku buryo imodoka y’umukiliya wayo yakoze impanuka ikorwa igasubizwa uko yari iri mbere yo gukora impanuka nk’inshingano y’ibanze y’ikigo cy’ubwishingizi.

Ikigo cya SONARWA General gifite icyicaro gikuru ahazwi nko kuri Peage mu nyubako ya RSSB, Twin Tower.

Ibi biganiro byitabiriwe n'abakozi muri Sonarwa n'abayobozi b'amagaraje atandukanye
Umukozi ushinzwe Ishami ryo kwishyura indishyi muri SONARWA General, Munyurungabo Patrick yagaragaje ko hishyuwe asaga miliyari 4,4 Frw mu mwaka umwe
Umuyobozi uyobora ihuriro ry’amagaraje mu Rwanda, Munyororo Léandre, yagaragaje ko yishimiye impinduka zigiye kuba muri Sonarwa General
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi akaba ari nawe wari uhahagaririye ubuyobozi bukuru bwa SONARWA General, Charlotte Kamanzi yagaragaje aho ikigo cyavuye
Kimonyo Ernetse yagaragaje ko hari byinshi bimaze guhinduka mu mikoranire ya Sonarwa n'amagaraje yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .