00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Numida Technologies imaze guha abacuruzi inguzanyo za miliyari 1,8 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2026 saa 10:43
Yasuwe :

Ikigo cy’imari, Numida Technologies Ltd, kimaze guha abacuruzi barenga 1000 inguzanyo zihuse ndetse zitagira ingwate, zifite agaciro ka miliyari 1.8 Frw zo gufasha abacuruzi kwagura ubucuruzi bwabo.

Muri abo bacuruzi harimo Hope Mumararungu ucuruza imyenda y’abagabo, abana n’abagore, ukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga.

Yagaragaje ko mbere yajyaga agorwa no kubona inguzanyo yihuse ashyira mu bucuruzi bwe kugeza igihe atangiye gukorana na Numida Technologies Ltd.

Ati “Natangiye gukora ubucuruzi mu mwaka wa 2014. Muri iyo myaka yose nagiye nkorana n’ibindi bigo by’imari ariko wasangaga kubona inguzanyo bigoye kuko byasabaga ibyangombwa byinshi rimwe na rimwe n’ibyo udafite kandi bigasaba kwirirwayo utonze imirongo ariko muri Numida uyaka ukoresheje telefone yawe mu minota itanu ikaba ikugezeho."

Agaragaza ko yatangiye gukorana na Numida Technologies Ltd muri Gicurasi 2026 aho ukwezi kwa mbere yamuhaye inguzanyo ya miliyoni 1.5 Frw azayishyura mu kwezi kumwe, indi nshuro kuko yishyuye neza bamuha miliyoni 2 Frw.

Mumararungu yavuze ko iyo nguzanyo yamufashije kwagura ubucuruzi bwe buva kuri miliyoni 10 Frw bugera kuri miliyoni 15 Frw mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Ati "Numida Technologies Ltd igira akantu keza ko kugira inama abakiliya bayo bakadusaba ko icyo dufatiye inguzanyo ari cyo tuyikoresha kandi koko ni byo byunguka byangiriye akamaro kandi bakagira uburyo bwo kwishyura bworoshye. Ahandi usanga kwishyira amafaranga uyajyana kuri banki ariko muri Numida Technologies Ltd wishyurira kuri App kandi ukaba wakwishyura mu isaha, umunsi, icyumweru mbese buri uko uyabonye."

Numida Technologies Ltd ni ikigo cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2016 muri Uganda. Mu 2023, cyaguye ibikorwa byacyo kigera no ku isoko rya Kenya.

Muri Werurwe 2026, Numida Technologies Ltd yafunguye ishami ryayo mu Rwanda, aho itanga inguzanyo zihuse zidafite ingwate, zigenewe gufasha ubucuruzi gukomeza gutera imbere.

Izi nguzanyo zishyurwa mu minsi 30 cyangwa 60, bitewe n’igihe umukiriya yahisemo.

Iki kigo gitanga inguzanyo guhera ku bihumbi 100 Frw kugeza kuri miliyoni 12 Frw bitewe n’ubucuruzi umuntu akora n’aho bugeze, icyakora ku muntu watse inguzanyo bwa mbere ashobora guhabwa kugeza kuri miliyoni 2 Frw gusa.

Umukozi muri Numida Technologies, Hakizimana Cyprien, yagize ati "Hari igihe umucuruzi agira ikibazo cy’amafaranga yihutirwa, yo kongera ububiko, kugura ibicuruzwa, cyangwa gukemura ibindi bibazo byihuse, ariko ugasanga guhagarika akazi cyangwa kujya gushaka inguzanyo ahantu henshi bitwara igihe.”

“Numida Technologies Ltd ni yo igufasha muri icyo gihe. Itanga inguzanyo z’igihe gito zigenewe guteza imbere ubucuruzi, kandi amafaranga uyabona mu masaha 24. Icyo usabwa ni ugushyira ‘application’ ya Numida Technologies Ltd muri telefone yawe, ukiyandikisha, ugasaba inguzanyo. Mu minota mike gusa, amafaranga aba ageze kuri telefone yawe kugira ngo ukomeze ubucuruzi bwawe nta nkomyi.”

Gusaba inguzanyo muri Numida Technologies Ltd bisaba guca kuri ‘application’ yayo yitwa Numida Business Loan, ugakurikiza amabwiriza. Inguzanyo uyihawe ayungukira 10% gusa ndetse nta yandi mafaranga bagukata amafaranga watse akugeraho uko wayatse.

Ushaka izi nguzanyo wanyura aha cyangwa ugahamagara +250783044939

Hope Mumararungu yagaragaje ko Numida Technologies yamufashije kwagura ubucurizi bwe buva kuri muliyoni 10 Frw bugera kuri miliyoni 15frw mu mezi atatu gusa
Hope Mumararungu yagaragaje ko Numida Technologies Ltd ikomeje kumuteza imbere mu bucuruzi
Hope Mumararungu ucuruza imyenda y’abagabo, abana n’abagore
Ubucuruzi bwa Hope Mumararungu bwateye imbere bigizwemo uruhare na Numida Technologies Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages