00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Rwanda yinjiye mu mikoranire na Kason Motors, izafasha abashaka imodoka z’amashanyarazi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 July 2026 saa 07:29
Yasuwe :

Banki ya NCBA Rwanda yinjiye mu mikoranire na Kason Motors, ikigo cy’Abashinwa gicuruza imodoka z’amashanyarazi, igamije gufasha abashaka kugura ubu bwoko bw’imodoka binyuze mu kubaha inguzanyo.

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku wa 17 Nyakanga 2026, bugamije korohereza Abanyarwanda, ibigo, abakorera mu bwikorezi, abatwara za tagisi, bisi n’amakamyo kubona imodoka z’amashanyarazi.

Umuyobozi ushinzwe amashami ya NCBA Rwanda, Sam Gatari, yavuze ko biyemeje gushyigikira gahunda zigamije gufasha Abanyarwanda gutunga imodoka z’amashanyarazi.

Ati “Ibi birenze ubucuruzi kuko icyo tugamije ni ugufasha abantu kugera ku nzozi zabo, yaba ushaka imodoka yo gukoresha mu muryango, mu kazi cyangwa mu bucuruzi. Ikirenzeho, bahisemo imodoka z’amashanyarazi baba bagize uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Yakomeje avuga ko NCBA ikomeje gutanga ibisubizo by’imari byorohereza abantu benshi kwinjira mu ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, haba ku bantu ku giti cyabo, ibigo ndetse n’abakora ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

Ku ruhande rwa Kason Motors, Umuyobozi Mukuru wayo, Daniel Wang Bing, yashimiye NCBA Rwanda kubera uruhare rwayo mu kubaka ubwikorezi burambye mu Rwanda.

Yagaragaje ko imodoka z’amashanyarazi zitanga inyungu zitandukanye zirimo kugabanya amafaranga akoreshwa mu ngendo ugereranyije n’imodoka zisanzwe zikoresha lisansi cyangwa mazutu, ndetse zikagira uruhare mu kurinda ibidukikije.

Ati “Imodoka z’amashanyarazi ntizifasha gusa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ahubwo zinagabanya ikiguzi cy’ingendo za buri munsi, bigafasha abantu gukoresha neza umutungo wabo.”

Binyuze muri ubu bufatanye, abakiliya bazabona kandi serivisi zuzuye zirimo ubufasha mu kubona imodoka, serivisi zo kuyitaho no kuyisana zitangwa na Kason Motors, ifite ibikoresho bigezweho ndetse n’abakanishi babihuguriwe.

Imodoka zose zizagurwa binyuze muri ubu buryo bw’imari bwa NCBA zizaba zifite ubwishingizi butangwa na MUA Insurance, kugira ngo abakiliya boroherwe no gutunga no gukoresha imodoka zabo bafite umutekano.

Iyi mikoranire na Kason Motors ije isanga indi NCBA Rwanda imazemo igihe yo gushyigikira abashaka gutunga imodoka z’amashanyarazi irimo n’iyo ifitanye na Longtai Group, ikigo nacyo gicuruza imodoka z’amashanyarazi.

Kugeza ubu NCBA Rwanda imaze gufasha Abanyarwanda barenga 100 gutunga imodoka z’amashanyarazi binyuze muri ubu bufatanye bwayo na Longtai Group.

NCBA Rwanda imaze gufasha Abanyarwanda barenga 100 gutunga imodoka z’amashanyarazi
Kason Motor igurisha imodoka z'amashanyarazi gusa
NCBA Rwanda na Kason Motors byiyemeje gufasha abantu gutunga imodoka zitangiza ikirere
NCBA Rwanda yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Kason Motor yo gufasha abantu gutunga imodoka
Kason Motors igurisha imodoka z'amashanyarazi z'ubwoko butandukanye
Umuyobozi ushinzwe amashami ya NCBA Rwanda, Sam Gatari, ari gusuzuma imodoka y'amashanyarazi
Umuyobozi ushinzwe amashami ya NCBA Rwanda, Sam Gatari n'Umuyobozi Mukuru wa Kason Motors, Daniel Wang Bing, ni bo bashyize umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Kason Motors, Daniel Wang Bing, yashimiye u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ruteza imbere imodoka z'amashanyarazi
Umuyobozi ushinzwe amashami ya NCBA Rwanda, Sam Gatari, yagaragaje ko intego yabo ari ugufasha Abanyarwanda guhindura imibereho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages