00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M Hotel yasabanye n’abayibereye abakiliya muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 October 2025 saa 07:39
Yasuwe :

M Hotel yasabanye n’abakiliya bayo bo mu bihugu umunani bahacumbitse n’abahaherewe serivisi mu gihe bari bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabeeye i Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Ubusabane hagati y’iyi hoteli n’abayibereye abakiliya bwabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2025 nyuma y’isozwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Abakiliya biyakiriye muri M Hotel ni abo mu bihugu umunani ari byo: u Bushinwa, Autriche, Koreya y’Epfo, Columbia, Slovakia, Monaco, u Bubiligi, u Burusiya n’abakora mu ruganda rw’amagare rwa Shimano yari umufatanyabikorwa w’irushanwa.

Ubuyobozi bwa M Hotel bwahisemo gusezera kuri abo bashyitsi busangira na bo amafunguro n’ibinyobwa mu rwego rwo kubashimira ko bayibereye abakiliya no kubifuriza ikaze n’ikindi gihe.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri M Hotel, Gatete James yavuze ko gusabana n’abo bakiliya by’umwihariko babiteguye mu rwego rwo kubaha urwibutso rwa serivisi nziza.

Ati “Iyo dutanze serivisi nziza umukiliya agendana ibyiyumviro byiza mu gihugu avuyemo. Byari iby’agaciro kubakira kuri uyu munsi wa nyuma kugira ngo tubanezeze nk’abantu baje batugana. Twizeye ko serivisi twabahaye zivugira ku buryo n’ubutaha bagarutse baza batugana.”

Gatete yongeyeho ko M Hotel itewe ishema no kuba yaragize uruhare mu kwakira abantu baje muri Shampiyona y’Isi y’Amagare nka kimwe mu bikorwa bikomeye bibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere by’umwihariko mu Rwanda.

Umutaliyani Jonathan Quaglierini ukora mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri Monaco wari wanazanye n’ikipe y’igihugu ya Monaco yavuze ko uburyo bakiriwe mu Rwanda n’uko yasanze Abanyarwanda biri mu byatumye iri siganwa rimubera iryihariye mu yo yitabiriye yose.

Ubuyobozi bwa M Hotel kandi bwahaye ikaze abayigana bubizeza serivisi nziza zishimangirwa no kuba ari hoteli iri no ku rwego mpuzamahanga rwo kwakira abitabira ibikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi kandi bakanyurwa.

Abakiliya n'abayobozi ba M Hotel basangiye hagamijwe gusabana
Abakora mu ruganda rwa Shimano rwateye Inkunga Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali na bo bakirwe na M Hotel
Ubuyobozi bwa M Hotel bwari bwitabiriye uwo musangiro
Umutaliyani Jonathan Quaglierini yavuze ko uburyo bakiriwe mu Rwanda n’uko yasanze Abanyarwanda biri mu byatumye i Kigali ahagirira ibihe byihariye
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri M Hotel, Gatete James yavuze ko gusabana n’abakiliya by’umwihariko babiteguye mu rwego rwo kubaha urwibutso rwa serivisi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages