Kura Na AgTech Acceleration Program ni irushanwa rihemba imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuhinzi cyane cyane ikemura ibibazo abahinzi bahura na byo mu byiciro bitundukanye by’ubuhinzi, by’umwihariko imishinga itagira uwo iheza, iteza imbere abagore, abafite ubumuga ndetse n’urubyiruko.
Buri mushinga muri ine izatsinda uzahabwa miliyoni 15 Frw, kandi ba nyirayo bazahabwa amahugurwa ndetse bahuzwe n’abashoramari, ibigo by’imari n’ibindi byagirira akamaro imishinga yabo.
Imishinga ihatana ni imaze nibura imyaka ibiri ishyirwa mu bikorwa, ishobora kwerekana uburyo yinjiza, ndetse ikaba ari imishinga y’ikoranabuhanga rizana ibisubizo mu buhinzi ndetse izagirira akamaro abahinzi bato.
Umuyobozi ushinzwe imishinga yo guteza imbere udushya mu buhinzi muri Swisscontact, Fina Kayisanabo, yavuze ko iki gice cya kabiri cya Kura Na AgTech cyubakiye ku masomo bakuye mu gice cya mbere.
Kayisanabo yavuze ko bashaka gukomeza gushora imari mu bikorwa bifite ubushobozi bwo gukura, bifite ibisubizo by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.
Ati “Ibigo byinshi bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bihura n’imbogamizi zo kutabona ubufasha nk’inkunga, ndetse n’inzira nziza zabifasha gukura. Binyuze muri iyi gahunda turi gushyigikira ba rwiyemezamirimo kugira ngo bazamuke kandi bazamure ibisubizo byabo bigere ku bahinzi benshi.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Impact Hub Kigali, Mafer Betancourt, yavuze ko Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere ariko ko babura uburyo bwo kuyinoza neza, ari byo Kura Na AgTech ibafashamo.
Ati “Ikintu kiba kibura ahanini ni ubufasha bwihariye bufasha ibi bigo kuvugurura imishinga yabo, kunoza ibikorwa byabo kugira ngo bagire imishinga iramba. Kura Na AgTech isubiza ibyo bibazo byose, ikongeraho no kubatera inkunga, ubujyanama no kubahuza n’abantu babafasha.”
Kwiyandikisha bizarangira ku wa 31 Gicurasi 2026, aho hazatoranywa imishinga 10, izasurwa kugira ngo barebe uko ikora, n’ibindi. Imishinga ine izahiga indi izitabira amahugurwa kuva muri Kamena 2026 kugeza muri Nzeri 2026.
Wakwiyandikisha unyuze ku rubuga rwa Kura Na AgTech



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!