00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugeza internet mu nzu byagizwe ubuntu muri CanalBox

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 5 March 2026 saa 09:48
Yasuwe :

Ikigo gikwirakwiza kikanacuruza internet ishingiye ku muyoboro wa ‘fibre optique’ mu Rwanda, CanalBox-Rwanda, cyashyiriyeho abakiliya gahunda nshya yiswe ’Igihe Cyawe ni Iki’.

Ni gahunda izajya ishyirwa mu bikorwa, aho umuntu ugiye kugura internet ya CanalBox bwa mbere azajya agura ifatabuguzi, agahabwa ibikoresho byose ndetse akanakorerwa (installation) ku buntu.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 4 Werurwe 2026, ubwo CanalBox Rwanda yatangizaga poromosiyo yayo ya ‘Igihe Cyawe ni Iki’.

Iyi poromosiyo ikaba iteganyijwe gutangirana na Werurwe 2026.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, imenyekanishabikorwa no kwita ku bakiliya, Byiringiro Edmond, yasobanuye ko iyi gahunda igamije korohereza abantu bose babyifuza kugerezwa umuyoboro wa internet ya CanalBox mu ngo zabo.

Ati “Ubu imijyi yose dukoreramo ushobora kubona internet yacu ndetse ubu muri uku kwezi (Werurwe) umuntu uzajya ajya kugura internet yacu azajya agura ifatabuguzi gusa ibindi byose abihabwe ku buntu.”

Umuyobozi Mukuru wa CanalBox-Rwanda, Abizera Aimé, yagaragaje ko icyo bashyize imbere ubu ari uko ahantu hose bashobora kugeza internet bayibona byoroshye.

Ati “Twongereye uduce twabashaga kugezamo internet yacu, ndetse n’amaduka abakiliya bacu bashobora gusangamo serivisi zacu twarayongereye, kandi ntabwo birangiriye aho ahubwo dukomeje kongera ishoramari ryacu ku buryo dushobora no kuzayigeza mu gihugu hose."

Akomeza avuga ko kugeza internet ku Banyarwanda bose bijyana na gahunda ngari ya CanalBox Rwanda yo gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zirimo gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2.

CanalBox igaragaza ko abatuye mu bice ikoreramo ari byo Umujyi wa Kigali ndetse n’Umujyi w’Akarere ka Rubavu, bose kuri ubu bashobora kugezwaho internet ya ‘fibre optique’ byoroshye.

Si ibyo gusa kandi, CanalBox yashyizeho ‘Application’ yo muri telefone ishobora kukwereka niba aho utuye ushobora kugerwaho na internet yabo cyangwa se niba inzu nshya wimukiyemo isanzwe iyifite. Iyi ‘Application’ yitwa ‘CanalBox’ wayisanga kuri ‘Google Play Store’ cyangwa ‘Apple Store’.

Kugeza ubu CanalBox-Rwanda ifite amaduka 38 ikorana na yo arimo 30 yo mu Mujyi wa Kigali n’andi umunani yo mu Mujyi w’Akarere ka Rubavu.

Mu bisanzwe, iki kigo gitanga ifatabuguzi ryo mu ngo riri mu byiciro bibiri ari byo ‘Start’ ryishyurwa 25.000 Frw ku kwezi.

Uwaguze Start umukiliya ahabwa internet idashira ikora ku muvuduko wa Mbps 50 (megabytes 50 ku isegonda), irindi rikaba ‘Premium’ rigurwa 40.000 Frw ku kwezi, umukiliya agahabwa internet ya mbere yihuta ku muvuduko wa (Megabytes 200 ku isegonda).

CanalBox isanzwe inatanga internet igenewe ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) ndetse ikanagira n’indi yagutse cyane kurushaho igenewe ibigo binini.

Umuyobozi muri CanalBox-Rwanda Byiringiro Edmond asobanura gahunda ya 'Igihe Cyawe Ni Iki'
Ubuyobozi bwa CanalBox-Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru wa CanalBox, Abizera Aimé, yavuze ko kugeza internet ku Banyarwanda bose ari yo ntego yabo nyamukuru
CanalBox Rwanda yashyizeho 'application' yo muri telefone ikwereka niba aho utuye hagerwa na internet ya CanalBox
Kiyovu iri mu duce dushya twongewe mu hagezwa internet ya CanalBox
Umuyobozi muri CanalBox, Byiringiro Edmond, yavuze ko kuri ubu ibintu ari nk'ubuntu ku muntu ugiye kugura internet ya CanalBox kuko azajya agura ifatabuguzi gusa ibindi abikorerwe ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages