00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Itel A200’ telefone nshya yashyizwe ku isoko

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 16 May 2026 saa 03:59
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, ifatanyije n’uruganda rukora rukanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Itel, byashyize ku isoko telefone igezweho ya ‘Itel A200’, igura 168.200 Frw.

Iyi telefone yashyizwe ku isoko ku wa 13 Gicurasi 2026.

’Itel A200’ ifite umwihariko wo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ryitwa ‘Solo’ rifasha umuntu kwandika message, kumuganiriza, guhamagara ndetse rifite ubushobozi bwo gufasha camera gufotora amafoto meza. Iyi telefone kandi ifite umwihariko wo kurambya umuriro mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ni telefone ifite ububiko buhagije bungana na 128 GB, bituma igira ubushobozi bwo kubika amafoto arenga ibihumbi 50.

Umuntu uguze ‘Itel A200’ ahabwa internet y’ubuntu ingana na 15GB, agahabwa iminota 300 yo guhamaga ku mirongo yose mu gihe cy’amezi atatu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Itel Rwanda, Ntabwoba Trevor, yavuze ko telefone ya ‘Itel A200’ itandukanye n’iyo baheruka gushyira ku isoko ya ‘Itel A90’ kuko hari ubushobozi bayongereye.

Ati “Iyi telefone ifite network nziza ya 4.5G iri ku muvuduko wihuta urenze kuri 4G, izo ni impinduka twakoze kugira ngo ‘Itel A200’ ize ikora neza kuruta iyo duheruka gushyira hanze.”

Ntabwoba yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na MTN Rwanda, ari uko basanze basangiye abakiliya kandi internet yayo yihuta.

Umwihariko wundi kuri telefone ya ‘Itel A200’ ni uko umuntu udafite amafaranga yo kuyigurira rimwe ashobora kwishyura mu byiciro mu gihe cy’umwaka, agahitamo kwishyura mu mezi atatu, amezi atandatu cyangwa se amezi 12.

Uzishyura iyi telefone mu byiciro azajya ahabwa 3GB za internet, iminota yo guhamagara 300 na sms 200 buri kwezi.

Umukozi ushinzwe serivisi yo kugurisha telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko bahisemo gukorana n’uruganda rwa Itel mu rwego rwo kunoza serivise bombi baha abakiliya, cyane ko ibyo bakora byuzuzanya.

Ati “Twabonye ko mu gihe Itel imaze mu Rwanda izana telefone nziza zijyanye n’igihe kandi zikomeye, twe nka MTN twafashe iya mbere dukorana na Itel mu kugeza serivisi nziza ku bakiliya, serivisi ya mbere ni ikoranabuhanga rya 4G twararizanye mu Rwanda hose rirahari, izi telefone Itel yazanye zifite ubushobozi bwa 4G”.

Telefone nshya Itel yashyize ku isoko ikoresha ikoranabuhanga rya AI
Telefone ya 'Itel A200' ifite ikoranabuhanga rya AI ryitwa Solo rifasha umuntu kumukorera ibintu bitandukanye birimo kumwandikira message
Bamwe mu bakozi ba Itel bitabiriye igikorwa cyo kumurika telephone nshya
Umukozi ushinzwe serivisi yo kugurisha telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko bahisemo gukorana na Itel mu kunoza serivise ibigo byombi biha abakiliya
Ntabwoba Trevor yavuze ko telefone ya ‘Itel A200’ itandukanye n’iyo iheruka gushyira ku isoko ya ‘Itel A90’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages