Iyi banki yahuguye aba-Agents bayo bakorera mu Mujyi wa Kigali n’abaturutse mu turere twa Gicumbi, Muhanga na Bugesera, nyuma yo guhugura abandi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kandi bakomereje no mu zindi ntara.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gucunga aba-Agents muri I&M Bank Rwanda Plc, Mwiseneza Ndayishimiye Anderson, yavuze ko guhugura aba-Agents ari igikorwa ngarukamwaka kigamije kubafasha gukomeza gutanga serivisi inoze.
Ati “Buri mu-Agent ahugurwa byihariye mbere yo gutangira gutanga serivisi za banki, ariko buri mwaka tunahuriza hamwe aba-Agents bacu bose kugira ngo turusheho kubongerera ubumenyi mu buryo bwo gufasha I&M Bank kugeza serivisi zayo ku baturage bari mu bice binyuranye by’Igihugu."
Yavuze ko muri ayo mahugurwa bibanda ku ngingo zirimo imitangire myiza ya serivisi za banki, indangagaciro zigomba kuranga umu-Agent, gucunga neza amakuru y’abakiliya no kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye no kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba n’ibindi.
Yakomeje ati “Hari nk’igihe usanga umu-Agent ashobora kwakira umukiliya ubitsa amafaranga kuri konti, ariko adasuzumye neza ko amazina ahujwe na nimero ya konti, amafaranga akayoba. Hari n’igihe mukiliya aza kubikuza, umu-Agent akamuha amafaranga arenze ayo yasabye. Ibyo bishobora kumuteza igihombo ndetse bikangiza isura ya banki."
Yanaboneyeho kwibutsa aba-Agents kwitwararika ibikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’iyezandonke.
Ati “Batabyitayeho neza bashobora kwisanga bakoze ibyaha by’iyezandonke. Hari nk’umuntu ushobora kuza kubitsa amafaranga akomoka mu bikorwa binyuranyije n’amategeko. Iyo bibonetse, umu-Agent agomba kugira amakenga akabimenyesha banki kugira ngo icyo gikorwa gikorweho igenzura."
Mwiseneza yasobanuye ko intego y’ayo mahugurwa atari ugutera ubwoba aba-Agents, ahubwo ari ukubibutsa amabwiriza agenga imitangire ya serivisi za banki no kubafasha kwirinda amakosa ashobora guteza igihombo bo ubwabo cyangwa banki.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank Rwanda PLC, Kayihura Yves, yavuze ko iyi banki ikomeje kwagura serivisi zayo hirya no hino mu gihugu, ariko ikabona ko amashami yonyine adahagije.
Ati “Turabasobanurira serivisi zose bemerewe gutanga kuko tugenda tuzongera. Dushaka no kubafasha kugira igishoro gifatika. Turabizi ko benshi bafite n’ibindi bakora, ariko abakeneye kwaguka turashaka kureba uko twabafasha kugira igishoro kinini kibafashe gufasha abakiliya bafite ubushobozi butandukanye."
I&M Bank Rwanda PLC yatangije serivisi ya Karame Twaje Agency Banking mu mwaka wa 2025, igamije kugeza serivisi za banki ku baturage aho bari hose binyuze mu ba-Agents.
Binyuze muri aba-Agents, umukiliya ashobora kubitsa amafaranga kuri konti ya I&M Bank, kubikuza, kwishyura fagitire zinyuranye, kwishyura amafaranga y’ishuri hakoreshejwe SchoolGear, kugura amayinite n’ibindi.
Hari kandi serivisi nshya yemerera umuntu ushaka gufungura konti muri I&M Bank kubikorerwa n’umu-Agent.
Muri rusange, umukiliya ashobora kubikuza amafaranga agera kuri miliyoni 2 Frw inshuro imwe, ndetse akanabitsa agera kuri miliyoni 10 Frw ku gikorwa kimwe, bitewe n’ingano y’igishoro umu-Agent afite.
Umu-Agent wa I&M Bank ukorera i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, Cyiza Charles, yavuze ko amahugurwa yabafashije gusobanukirwa serivisi nshya zirimo gukusanya amakuru y’abifuza gufungura konti muri I&M Bank.
Yavuze kandi ko yasobanukiwe neza uburyo bwo kurinda amakuru y’abakiliya no kugira amakenga ku bikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’iyezandonke, ibintu avuga ko bizamufasha gutanga serivisi nziza no guteza imbere ubucuruzi bwe.
Undi mu-Agent, Uwateta Epiphanie, ukorera i Muhanga yavuze ko amahugurwa yamufashije kunoza uburyo atanga serivisi, gucunga amakuru y’abakiliya no gusobanukirwa neza uburyo bwo gufasha abifuza gufungura konti muri I&M Bank.
Abashaka kuba aba-agents ba I&M Bank Rwanda begera ishami ryayo ribegereye cyangwa bagamagara 0788162006.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!