Iri rushanwa ryatewe inkunga na Mövenpick Hotel Kigali ndetse n’umukinnyi w’imikino njyarugamba ukomoka muri Brésil, Johny Walker, ryitabiriwe n’abakinnyi 200 bakinnye mu byiciro bitandukanye birimo iby’abagore n’abagabo.
Umugoroba wo gutanga ibihembo waranzwe n’ibyishimo bidasanzwe mu gushimira abitwaye neza, gusangira kw’abakinnyi ba Golf n’abaterankunga b’umukino.
Irushanwa ryarimo abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba byatumye hagaragaramo ihangana rikomeye cyane mu gihe cy’iminsi ibiri ryakinwe.
Abakinnyi bitwaye neza kurenza abandi harimo Jenny Linda wahize abandi mu bagore akaba amenyereye cyane amarushanwa akinirwa muri Kigali Golf Resorts & Villas, Mukisa Benjamin yitwara neza mu bagabo, mu gihe mu bakuze uwitwaye neza ari David Rwiyamirira wagaragaje ko imyaka ntaho ihurira no gukina Golf.
Mu bandi bahembwe harimo David Nzioki muri Division A, Rwigamba Paul muri Division B na Ndabarasa Alfred muri Division C.
Abandi bahembwe mu bagore harimo Irene Wanjiku, Sheetal Philip na Eve Tushabe bakinnye neza bagashimangira ko umukino wa Golf mu Rwanda mu bagore wateye imbere ku rwego rwo hejuru.
Hejuru yo kwitwara neza, NCBA Golf Series 2025, yagarageje iterambere, kudaheza, no gushyigikira ubukerarugendo bushingiye ku mikino mu Rwanda by’umwihariko Golf.
Umuyobozi wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko iri rushanwa rizakomeza guteza imbere Golf.
“Twishimiye gufatanya uru rugendo n’umuryango mugari wa Golf. Si ugushyigikira iri rushanwa gusa ahubwo ni no gushyigikira ishoramari hanze y’ikibuga. NCBA iri hano birenze umukino, kuko ari ubufatanye, iterambere no kwerekana ko bishoboka.”
Irushanwa rya NCBA Golf Serie rizakomeza gukinwa buri mwaka kandi riharanira kuba irya mbere rikomeye mu gihugu haba mu mukino no mu ishoramari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!