Abagore bakora muri Duterimbere IMF babwiwe ko kugira ngo iki kigo kigere aho kigeze ubu, ari bo babigizemo uruhare cyane ko bagize 87% by’abakozi bakoramo.
Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF, Ngabonziza Alphonse, yavuze ko intego yayo ari uguteza imbere abagore, ashimangira ko byagezweho kandi bagikomeje urwo rugendo.
Yagize ati “Inama y’Ubutegetsi, umubare munini w’abayigize ni abagore, turabashimira cyane uburyo bitanga mu kazi, uruhare bagira mu byemezo bifatwa bituma ikigo gikomeza gutera imbere umunsi ku wundi.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Duterimbere IMF, Uwimbabazi Hélène, yavuze ko abagore ari bo mutima w’urugo, avuga ko iyo bagize uruhare mu kubaka umuryango mwiza binagirira akamaro igihugu cyose muri rusange.
Ati “Ntabwo abagore bari bemerewe gukora, ntibigaga, ntibatungaga imitungo, nta nubwo bari bafite uburenganzira bwo kujya muri politiki cyangwa mu buyobozi. Abagore twavuye kure, kwizihiza uyu munsi ni iby’agaciro.”
“Umugore ni mutima w’urugo, akaba n’iterambere ry’igihugu kuko iyo yubatse umuryango mwiza bigirira igihugu akamaro.”
Mutamuriza Anitha umaze imyaka 15 akora muri Duterimbere IMF, yavuze ko yatangiye kuhakora afite abana bato, gusa bitamubujije gutanga umusaruro uko bikwiriye kuko yari yiyemeje ko ari ibintu yashobora.
Yagize “Natangiye gukora muri Duterimbere mfite abana babatu, kandi bose bari bakiri bato. Ariko ibyo ntabwo byambujije kwita ku rugo rwanjye no gukora akazi neza. Icyamfashije ni uko nari mfite gahunda ngenderaho. Ikindi kintu cyafasha abagore kugira aho bagera ni uko bagomba kwigirira icyizere kandi bakaba bashobotse.”
Duterimbere IMF Plc ni ikigo cy’imari iciriritse by’umwihariko kikaba giha serivisi z’imari abagore, bagahabwa inguzanyo ifite inyungu mu gihe gito bikabafasha kwiteza imbere. Yatangijwe n’Umuryango Duterimbere NGO ugizwe n’abagore 100%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!