00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yasuye abakiliya bayo b’i Gicumbi ibizeza gukomeza imikoranire inoze

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 13 June 2025 saa 08:12
Yasuwe :

Abayobozi ba Banki ya Kigali basuye abakiliya bayo b’i Gicumbi mu rwego rwo kurushaho kubegera no kunoza imikoranire. Yabijeje ko izakomeza gutanga serivisi zinoze kandi zihuse mu kwihutisha ibikorwa by’iterambere rirambye.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusura ibitaro bya Byumba, Diyoseze Gatorika ya Byumba, Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyosezi ya Byumba (EAR Byumba), Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) ndetse n’abakiliya bayo b’i Gicumbi.

Banki ya Kigali yashimiye abakiliya bayo uburyo bakomeje kuyigirira icyizere ndetse ibizeza ko izakomeza kubaba hafi mu guteza imbere ishoramari ryabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yijeje abakiliya bayo imikoranire myiza izabafasha kuzamura iterambere ry’Akarere ka Gicumbi mu kurushaho kurwanya ubukene.

Ati “Gicumbi ni nziza. Uko tuje hano dusanga ibikorwa by’iterambere byiyongera natwe bikadutera ishema ry’uko dukorana n’abantu bafite ubushake n’intumbero yo kwiteza imbere. Tuzishimira no kubona aka karere gakomeza gutera imbere mu buryo bwihuse.”

Abakiliya ba BK bishimiye guhura n’ubuyobozi bwayo bashima uko bahawe, bemeza ko bizeye ko izakomeza kubagezaho serivisi nziza nk’uko Furaha Jean Claude ukora ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, umaze imyaka irenga 20 akorana na yo yabigarutseho.

Ati “Banki ya Kigali ifite uruhare rukomeye cyane mu bucuruzi bwacu kuva dutangiye kugeza uyu munsi. Twatangiye turangura ku modoka nto, tujya kuri Fuso, none ubu turi kurangura ikamyo ikururana. Ni iyi banki ibidufashamo kuko iduha inguzanyo zitworohereza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye Banki ya Kigali ibafasha mu bikorwa biganisha ku iterambere, inabereka ko amahirwe ahari agomba kubyazwa umusaruro.

Nzabonimpa yavuze ko kuva Banki ya Kigali yagera muri Gicumbi hari impinduka zagaragaye, haba ku bacuruzi, ku bashaka kubaka cyangwa kuvugurura inzu. Aha hose iba ihari kugira ngo ibafashe ari na byo biri gutuma umujyi wa Gicumbi uri kurushaho kugaragaramo umucyo.

Abayobozi ba Banki ya Kigali bari batembera mu mujyi wa Gicumbi umaze gutera imbere
Abayobozi ba Banki ya Kigali bakiriwe n'abayobozi ba Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), baganira ku bikorwa birimo gutera inkunga ibikorwa by'ubushakashatsi
Abayobozi ba Banki ya Kigali basuye abakiliya bayo b’i Gicumbi ibizeza ko izakomeza kubaha serivisi zinoze kandi zihuse
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) bwashimiye ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwabasuye bubizeza imikoranire
Abayobozi ba Banki ya Kigali basuye Diyoseze Gatorika ya Byumba mu kurushaho kunoza imikoranire
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yasuye ishami ryayo riri Ngarama mu Karere ka Gatsibo
Mu bikorwa bya Banki ya Kigali birimo no kwegera abakiliya bayo mu kurushaho kunoza imikoranire. Ni muri urwo rwego yasuye Itorero Angilikani ry'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi n'uwa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), Padiri Dr. Gilbert Munana basinya ku amasezerano y'ubufatanye
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yijeje abakiliya bayo imikoranire myiza, anabashimira uburyo babyaza umusaruro amahirwe bahabwa
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifasha abagatuye mu bikorwa biganisha ku iterambere

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages