00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Zaria Court Hotel bahuguwe ku mahame y’ikigo cya Hilton kiyigenzura

Yanditswe na Ishimwe Cedric
Kuya 27 February 2026 saa 01:50
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito Zaria Court Hotel itangiye kugenzurwa na Hilton, ikigo mpuzamahanga gikora ishoramari mu by’amahoteli, yatanze amahugurwa ku bakozi bayo agamije kubazamurira ubumenyi na serivisi batanga kugira ngo zijye ku rwego mpuzamahanga bigendanye n’amahame y’iki kigo.

Mu Ukwakira 2025 ni bwo Hilton yatangaje ko yatangiye kugenzura iyi hoteli yo mu Rwanda binyuze mu ishami rya Tapestry Collection, ihita inahindurirwa izina yitwa Zaria Court Kigali, Tapestry Collection by Hilton, ndetse biba ubwa mbere Tapestry Collection yinjiye ku isoko rya Afurika.

Kugira ngo habeho guhuza ubumenyi na serivisi zitangwa n’amahoteli agenzurwa na Hilton, abakozi ba Zaria Court Hotel bahuguwe ku mahame n’amabwiriza agenga iki kigo.

Aya mahugurwa yiswe ‘Welcome to Hilton’ yateguwe n’Ubuyobozi bwa Zaria Court Hotel nyuma y’uko ibaye hoteli ya mbere mu Rwanda igenzurwa na Hilton mu rwego rwo gufasha abakozi bayo guhabwa ubumenyi buranga abakora muri hoteli zigenzurwa na Hilton ku Isi yose.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amahugurwa muri Zaria Court Hotel, Umubyeyi Christella yavuze ko “muri Zaria Court Hotel twemera ko serivisi nziza ihera ku bakozi bateguwe neza kandi bakorera hamwe. Aya mahugurwa ya Welcome to Hilton ni intambwe ikomeye igamije gushyira abakozi bacu ku rwego rw’amahame agenga Hilton ku Isi, ari na ko twongera gushimangira umwimerere wacu n’icyerekezo cyacu.”

Umubyeyi yakomeje avuga ko “Hejuru yo kumva ibyo bitezweho, aya mahugurwa yafashije abakozi bacu kumva neza impamvu ayo mahame ari ingenzi mu gutanga serivisi irangwa no guhozaho no gufata neza abakiliya bacu.”

Umubyeyi ashimangira ko aya mahugurwa yasize abakozi ba Zaria Court Hotel bumvise neza inshingano bafite, ndetse barushaho kwibona muri iki kigo.

Ati “abakozi bacu batangiye kubona ko Atari abakozi gusa ba Zaria Court Hotel, ahubwo ko ari na bamwe mu bagize umuryango mugari w’abakora mu bijyanye no kwakira abantu ku Isi hose. Guhindura imyumvire ni ikintu gikomeye cyane, kubera ko bituma abantu bashyira imbaraga mu gufata inshingano, guharanira ishema, ndetse bakigirira icyizere cy’uko bashobora gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga.”

Ubuyobozi bw’iyi hoteli bwatangaje ko aya mahugurwa ari icyiciro cya mbere, kuko hari n’andi azakomeza gutangwa hagamijwe kunoza serivisi itanga.

Zaria Court Hotel, yatashywe ku mugaragaro ku wa 28 Nyakanga 2025, itwaye miliyoni 25$.

Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, ibiro na studio y’ibiganiro.

Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo n’ibindi bikorwa. Zaria Court Hotel irimo kandi iguriro rinini rifasha abayituriye n’abakiliya kubona ibyo bakeneye.

Abakozi ba Zaria Court Hotel bahuguwe
Amahugurwa bahawe abashyira ku rwego mpuzamahanga
Zaria Court Hotel ni yo rukumbi icungwa na Hilton muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages