Ibi byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo byabereye i Kigali ku wa 1-4 Nzeri 2026, aho byahurije hamwe Abagize Ingaga z’Abaforomo n’Ababyaza bo mu Rwanda, Malawi, Zimbabwe, Tanzania na Norvège.
Ibi biganiro byabaye umwanya mwiza wahuje abayobozi bayoboye ingaga z’Abaforomo n’Ababyaza muri ibi bihugu aho baganiriye ku buryo bwo kuzamura ireme ry’imiyoborere, kwimakaza uburinganire mu byo bakora, kuvugurura uburyo bateza imbere amatora ndetse n’ibindi bitandukanye.
Umujyanama Mukuru mu Rugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza bo muri Norvè rwateguye iki gikorwa, Maren Kloster, yavuze ko bategura ibiganiro nyunguranabitekerezo kugira ngo barebere hamwe bimwe mu bibazo byugarije umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Ati “Abaforomo n’ababyaza ni ingenzi cyane mu buvuzi, ni yo mpamvu duhura tukaganira ku mbogamizi zibangamiye abakora mu ngaga zibavuganira ndetse tukaba twafata umwanzuro wo kurebera hamwe ingamba twafata kugira ngo dukemure izo mbogamizi.”
Imwe mu ngingo yihariye yagarutsweho ni uburyo bakwiriye gushyira imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakora ubuforomo n’ububyaza muri ibi bihugu.
Nubwo abagore ari bo biganje mu bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza gusa n’abagabo barawukora kandi akenshi usanga ari bo biganje mu myanya y’ubuyobozi ndetse bikaba byagira zimwe mu ngaruka zitari nziza.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara, yavuze ko abagore bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda ari bo benshi kuko ari 65% mu gihe abagore bo ari 35% gusa agaragaza ko iyo bigeze mu miyoborere umubare uri hasi.
Ati “Umwuga wacu ugizwe n’igitsina gore kuko mu Rwanda abagore bawukora bari kuri 65% ni mu gihe abagabo bo bari kuri 35% gusa iyo ugiye mu miyoborere usanga umubare w’abagore b’abayoboi uba ukiri hasi cyane.”
Yakomeje atanga urugero rw’uko mu bayobozi barenga 47 babarizwa mu Nama Nkuru y’Igihugu ya RNMU usangamo abagore umunani gusa mu gihe abagabo ari 39.
Yagaragaje ko impamvu ibyo ari ikibazo ari ukubera ko kuba muri uyu mwuga abenshi babarizwamo ari abagore ariko ugasanga mu babafatira ibyemezo higanjemo abagabo bigira ingaruka kuko hari byinshi batangamo ibitekerezo byirengagizwa.
Ati “Nk’urugero mu Rwanda usanga ibitaro byinshi byo mu Rwanda, ntabwo tugira amazu yegereye ibitaro cyangwa ahantu habugenewe, rero iyo umubyeyi ufite nk’umwana yonsa abura aho amushyira igihe yamuzanye. Urumva ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku mwana we kandi biri mu byatangwamo ibitekerezo n’abagore.”
Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza muri Zimbabwe, Charles Simza, yavuze ko iyi nama yabafashije kunguka ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere myiza ishyira imbere uburinganire mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Ati “Ibi ni ingenzi kuri twebwe tuyoboye ingaga z’abaforomo n’ababyaza baturutse mu bihugu bitandukanye kuko twize neza uburyo dukwiriye gushyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu mwuga wacu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!