Ibi ni ibyagaragarijwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ibikorwa bya CanalBox Rwanda by’umwihariko gucuruza internet muri aka karere.
Sosiyete ya CanalBox yiyemeje gutanga umusanzu wayo ugaragara mu kugeza ku Banyarwanda internet y’ihuta kandi ku giciro gito, ndetse buhoro buhoro ikaba izagera mu bice byose by’igihugu.
Nyuma yo kuyigeza kuri benshi mu Mujyi wa Kigali na Rubavu, yayigejeje no mu batuye mu bice by’Akarere ka Musanze, kari gaharariwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere, Uwanyirigira Clarisse.
Abandi bitabiriye uyu muhango harimo Umuyobozi Mukuru wa CanalBox Rwanda, Abizera Aimé, abahagarariye Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), ab’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’abandi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iyi internet igiye gufasha akarere kugera ku ntego zako mu ikoranabuhanga.
Ati “Iyi ni internet ije ari igisubizo bigendanye n’aho twifuza kugera nk’Akarere ka Musanze n’intara muri rusange, dore ko dushaka kuba igicumbi cy’ubukerarugendo. Rero amahoteli n’ibindi bigo by’ubucuruzi bigiye kunguka.”
“Ibigo by’amashuri na byo bizagera ku byo byifuza kuko abanyeshuri bagiye kubona internet bifuza, binafashe abana kugendana n’ibihe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Byiringiro Edmond ushinzwe Ubucuruzi, Iyamamazabikorwa n’Abakiliya muri CanalBox, yavuze ko abakiliya badakwiriye kugira impungenge ku bushobozi bwa internet yabo kuko ibikoresho byose byateguwe mu gutuma yihuta.
Ku ikubitiro CanalBox Rwanda igiye gukorana n’umufatanyabikorwa wayo WithinTech Rwanda yashinzwe na Aline Niyomwugeri, mu gufasha urubyiruko rutandukanye gukora umwiherero wo kwiga gukora robot, amasomo ya coding n’imikorere y’ubwenge buhangano.
Mu busanzwe ifatabuguzi riri mu byiciro bibiri birimo ifatabuguzi ryitwa ‘START’ ryishyurwa 25.000 Frw ugahabwa internet ingana na Mbps 50 (Megabits 50 ku isegonda) , n’irya ‘PREMIUM’ rigura 40.000 Frw buri kwezi, ukabona internet ya mbere yihuta ingana na Mbps 200 ku isegonda.
Uko CanalBox yagura imbibi z’aho ikorera, yorohereza n’abakiliya bayo kubona ifatabuguzi igihe baryifuza, dore ko mu buryo bwari bumenyerewe harimo kujya ku mucuruzi wemewe wa Canal+, gukoresha MTN Mobile Money banyuze ku *182*2*4# cyangwa Airtel Money bakanda *182*4*3*6#.
Hari kandi kugura ifatabuguzi rya CanalBox, umuntu ashobora gukanda *860# agakurikiza amabwiriza cyangwa akanyura ku rubuga rwayo canalbox.rw.
Ubu kandi CanalBox iri muri serivisi z’urubuga rwa Irembo, aho ushobora kunyura kuri IremboPlus cyangwa Application ya Irembo ukishyura ifatabuguzi.
Ni internet yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko Sosiyete Canal+ Telecom Rwanda imaze kuyikwirakwiza mu bihugu umunani byo muri Afurika ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Gabon, Togo, Congo-Brazzaville, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Nigeria n’u Rwanda.
Amafoto: Munyemana Isaac



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!