Iyi porogaramu yatangiye gukoreshwa mu ntangiriro za Mutarama 2026, ikaba iboneka kuri Google Play Store no kuri App Store, ku buryo buri wese ufite telefone igezweho cyangwa ashobora kuyimanura (download) akayikoresha.
GTWorld Mobile App ifasha abakiliya kureba amakuru yose ajyanye na konti zabo, harimo amafaranga ariho, ibikorwa byakozwe, ndetse no kohereza amafaranga ku zindi banki cyangwa kuri MoMo mu buryo bworoshye.
Uretse ibyo, iyi porogaramu (application) ifite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ingenzi nk’amazi, umuriro n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ibi byose bikorwa mu buryo bwizewe kandi bwihuse, bigatuma abakiliya batagombera kujya ku ishami rya banki cyangwa gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka *600#.
GTBank ivuga ko iyi porogaramu ari intambwe ikomeye mu guha abakiliya serivisi z’imari zigezweho kandi zifite umutekano.
Abakoresha telefone za Android babona porogaramu ya GTWorld Mobile App bashobora kuyibona banyuze aha na ho abakoresha iOS bo babona iyo porogaramu banyuze aha.
GTWorld App ikoreshwa mu bihugu byinshi. Kugira ngo ubone ikoreshwa mu Rwanda, ujya kuri Play Store cyangwa App Store udakanze kuri izo link, ukandikamo ijambo “GTWorld Rwanda”, hanyuma ugakurikiza amabwiriza yatanzwe.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!