00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yafunzwe azira ifoto ya Perezida Kagame: Ubuhamya bwa Dr. Abimana wahohotewe na FARDC

Iyo uganiriye n’Abanyarwanda bagendaga Umujyi wa Goma ukigenzurwa n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ibyo bakubwira ukagira ngo uri kurota; abataramburwaga, barakubitwaga cyangwa bagacunaguzwa, yewe hari n’abafunzwe.

Umwe mu bahuye n’iri hohoterwa ni Prof. Dr. Abimana Jean de la Paix, Umunyarwanda utuye mu Karere ka Rubavu ariko wigisha muri Kaminuza zitandukanye mu Mujyi wa Goma n’uwa Bukavu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera imiterere y’akazi ke, Prof. Dr. Abimana ahora mu ngendo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ingendo amazemo imyaka myinshi kuko yatangiye kwigisha muri kaminuza zo muri RDC mu 2019, ndetse mbere yaho yaranahize.

Mu kiganiro na IGIHE, Prof. Dr. Abimana yavuze ko mbere Goma na Bukavu bikigenzurwa n’Ingabo za Leta ya RDC, harangwaga ibibazo byinshi byiganjemo iby’umutekano muke no guhohotera Abanyarwanda.

Ati “Mbere Goma ikiyoborwa na guverinoma ya Kinshasa byari ibibazo bikomeye ku bantu bose, cyane cyane ku Banyarwanda bambuka umupaka bajya muri Congo, urabona abantu baturanye ntibabura guhahirana ntibabura gukora imirimo iva mu gihugu ijya mu kindi. Ariko noneho Umunyarwanda yashoboraga kwambuka umupaka agateza kashe ku mipaka yombi, akajya muri Congo, ariko yagaruka kugira ngo atambuke ku mupaka wa Congo uza mu Rwanda bikaba ikibazo gikomeye, rimwe bakagusaba kuzana ibyangombwa udafite kandi mbere bari bakwemereye gutambuka, nta yindi mpamvu bafite ahubwo baba baremye uburyo bwo kugira ngo bagukuremo amafaranga.”

Yavuze ko kenshi inzego z’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka zashyiraga amananiza ku Banyarwanda kugira ngo zibakuremo amafaranga.

Ati “Hano i Goma, hari uburyo bubiri abantu bamburwamo amafaranga, hari ubujura busanzwe, umuntu akaba yayagukura mu mufuka, ariko noneho hari n’abandi bambuzi kandi ari abakozi ba leta, kandi ugasanga bisa n’ibyemewe na leta. Kuko niba umuntu yibira muri gasutamo ya leta ntabwo wambwira ko ibyo akora bitwazwi na leta. Uratambuka none akakubwira ati zana ibyangombwa byawe, noneho wazana ibyangombwa akakubwira ati ibi si byo nashakaga, mbese ibyangombwa bikaba kumuhereza amafaranga wayamuha ugatambuka.”

Yakomeje avuga ko “noneho wa munsi atayabonye akakujyana mu kazu yitwaje ku gusaka, ubwo ayo agusanganye yakugirara impuhwe mukayagabana, niba ntayo bakwicaza aho bakaguha n’ama inite ugahamagara iwanyu, bati twamufashe ni maneko wa Kagame.”

Yafunzwe azira ifoto ya Perezida Kagame

Mu 2021, nk’uko bisanzwe Prof. Dr. Abimana yarambutse ajya hakurya mu Mujyi wa Goma kwigisha. Ni umunsi utaramugendekeye neza kuko ubwo yari mu nzira ataha, yafashwe n’abashinzwe umutekano, basanga afite ifoto ya Perezida Paul Kagame muri telefone, bahitamo kumufunga.

Prof. Dr. Abimana ati “Nari mvuye kwigisha i Goma, baramfata basanga nta mafaranga mfite nsigaranye itike gusa, barambwira bati shaka ikintu watanga kigukure hano, ndababwira nti nta kintu mfite kandi murabizi ko nyura aha nta kindi kiba kinjyanye ni ugutanga uburezi mumfashe nitambukire, barampakanira.”

Yavuze ko icyo gihe yakomeje kwiginga ariko biba iby’ubusa, ndetse ibintu birushaho kuba bibi ubwo bari bamaze kubona iyo foto.

Ati “Mbasaba imbabazi barabyanga, haza umuyobozi banyambura ubusa basaka imyenda babonye ko nta kintu mfite barandeka ariko bafata telefoni barebamo, basangamo ifoto ya Perezida Paul Kagame, barambwira bati uyu ntiwamuzana mu gihugu cyacu, baramfunga namaze iminsi itandatu muri gereza ndi kuzira ko ntunze ifoto ya Perezida wanjye muri telefoni yanjye.”

“Narabasobanuriye nti ndi umuturage w’u Rwanda, nambutse ku mupaka mu buryo bwemewe, ntunze ifoto ya Perezida wanjye nitoreye, kandi namwe mufite uwanyu, ubuse nababuza gutunga ifoto ya Perezida wanyu?”

Prof. Dr. Abimana afungwa, inzego z’umutekano za RDC zavugaga ko ari maneko wa Kagame. Yafunguwe nyuma y’iminsi itandatu nyuma yo guhamagara umuryango we ukemera gutanga amafaranga.

Prof. Dr. Abimana Jean de la Paix, ni umwarimu muri kaminuza zitandukanye z'i Goma

AFC/M23 imaze gufata Umujyi ibintu byarahindutse

Ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo umutwe wa AFC/M23 urwanya Leta ya Kinshasa wafashe Umujyi wa Goma, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije n’ihuriro ry’Ingabo za Leta.

Nyuma yo gufata uyu mujyi, uyu mutwe washyizeho inzego z’ubuyobozi haba mu bakozi ba gasutamo, mu nzego bwite za leta n’ahandi.

Prof. Dr. Abimana avuga ko imikorere yo muri Goma igenzurwa na AFC/M23 n’iyagenzurwaga n’Ingabo za Leta ihabanye cyane.

Ati “Nanjye ubwanjye, Mbere M23 itarahagera kwambuka umupaka kwari ukubanza ugasenga Imana, ukavuga uti mana nyagasani ngiye kwambuka umupaka umfashe ngaruke amahoro. Noneho abantu bari bafite imiryango ikorera muri Congo bahoraga biteguye, bavuga ngo reka tube tubitse 100$ nibamufata turahita tuyatanga bahite bamurekura hakiri kare.”

“Byari ibibazo kandi ugasanga ntibikora umwe, yaba umuto n’uwo hejuru, aho usanga umuntu afite inyenyeri ku rutugu nyinshi ariko akakwaka 5000 by’amafaranga ya Congo, byaterwaga n’uko abantu bari baramenyereye guhora bavuga bati n’ubundi aba si bene wacu.”

Yavuze ko kuri ubu iyi mikorere idahwitse isa n’iyamaze gucika nyuma y’aho uyu mutwe ufashe Umujyi wa Goma.

Ati “Nyuma yaho ni bwo M23, yaje kuza irahafata abantu baratinya ku bw’amasasu yavuze, ariko hari ibintu bitatu nayishimye ubwanjye: Icya mbere yakuyeho umwanda wari mu mujyi, ikuraho n’umwanda wari mu mitwe y’abayobozi wo kumva ko udafite amafaranga atatambuka, serivisi wemerewe ku mafaranga 1000, ukaba wayibona utanze amadolari 200, na bwo atari wowe uyitangiye ahubwo hari umukomisiyoneri wa leta ugomba kunyuraho ukabaha amafaranga bakakuzanira icyangombwa utazi niba icyo bazanye ari icy’umwimerere.”

“M23 yaraje ikora isuku y’umwanda tubona, ariko ikora n’isuku y’umwanda uri mu mitwe y’abaturage n’abayobozi, batangira kumva ko bashobora kubona ibyangombwa by’urugendo badatanze amadolari 200, ko bashobora kubona serivisi nta mu komisiyoneri ubigizemo uruhare kandi ubu barazibona.”

Yavuze ko ikindi gikomeye M23 yaciye mu Mujyi wa Goma ari uburyo abafite amafaranga bagenaga igikorwa, ndetse bakaba baguhohotera kandi ntugire ukurenganura.

Ati “Icya kabiri, hariho ibintu byo kuba ukurusha ubushobozi yakwica cyangwa akagufungisha, ibyo M23 yabikuyeho ibereka ko abaturage bose bareshya kandi n’ukurusha amafaranga atakurusha uburenganzira imbere y’amategeko.”

Yakomeje avuga ko “Abanyeshuri twaganiriye kuko ari bo mpura na bo kenshi, bavuga ko abantu b’i Goma bakwishimira ko M23 ihaguma, kuko ni yo ibahaye umutekano. Ubu Goma ishobora kumara ukwezi nta sasu rihavuze mu gihe nta joro ryacyaga hatavuze amasasu nibura 10 kurenza. Abaturage bishimiye uwo mutekano, bishimiye kuba ntawe ukica undi uko yiboneye, bakavuga bati niba tubonye umuntu waduha amahoro, akaducungira umutekano yadusaba ibyo ashaka byose tukabikora ariko akaduha umutekano. Impamvu bavuga batyo, ni uko hari icyo batinya cy’uko M23 iramutse ihavuye ntaho babona berekeza, rero icyo ni igisubizo kigaragaza icyifuzo cyabo cy’uko M23 yahaguma.”

Umutekano waragarutse i Goma nyuma yo gufatwa na AFC/M23
Abaturage barimo n'Abanyarwanda babasha kugenda muri Goma y'uyu munsi batikanga uwabahohotera

Special pages