Ni Umujyi wahuye na byinshi mu 2025 ariko uranga urashikama. Ubwo umwaka watangiraga, hakurya ntibwari bukikera kabiri, maze imitutu y’imbunda yerekezwa kuri uyu mujyi w’abashabitsi bazi gushaka amaramuko.
Mu Cyumweru cya kabiri cya Mutarama, ibintu byahinduye isura, maze FARDC ifatanyije n’inshuti zayo barasa ibisasu i Rubavu, gusa icyo bari birengagije ni uko aka ari agace k’u Rwanda, karindwa nk’uko umurwa mukuru urindwa. Ibisasu si ukubisama biratinda, Abanya-Rubavu bati utazi ubwenge ashima ubwe. Kuva ubwo n’abari hirya iyo kure, bahise babona ko nta we ukinira mu mbuga itari iye, ko hari ibintu umuntu yakinisha n’ibyo atakinisha.
Muri uyu mwaka, aka karere kafashe neza benshi, Abanyarwanda by’umwihariko Abanya-Kigali ngira ngo bake nako mbarwa ni bo bazibagirwa ya weekend ndende. Utayibuka azabaze Patrick ufite imodoka itukura n’abandi bariyo.
Ni agace gafasha abantu kuruhuka kubera ibyiza nyaburanga byako, kakanatuma bamwe bakunda amafunguro yo mu mazi bahagera bakamwenyura.
Akarere ka Rubavu ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyaburanga ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, gahana imbibi n’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu burengerazuba, Akarere ka Nyabihu mu Burasirazuba n’Akarere ka Rutsiro mu Majyepfo.
Kari ku buso bwa 388,4km², gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 546,683 nk’uko imibare y’ibarura rusange rya 2022 ibigaragaza.
Gafite imirenge 12 n’Utugari 79. Rubavu izwi nk’igicumbi cy’ubucuruzi mpuzamahanga kubera imipaka ya Petite na Grande barrière n’umupaka wa Kabuhanga, ihuza u Rwanda na RDC. Ifite icyambu cya Nyamyumba gihuza Akarere ka Rubavu n’Uturere dukora ku kiyaga cya Kivu na RDC.
Ni ahantu hakunzwe n’abakerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu, ahantu nyaburanga nk’amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba, amahoteli, imisozi myiza irimo uwa Muhungwe, Rubavu na Nengo, ubusitani bwiza n’ahantu ho kuruhukira.
Icyambu cya Nyamyumba gifite ubushobozi bwo gutwara toni 700.000 z’ibicuruzwa buri mwaka, hamwe n’abagenzi miliyoni 2,7 buri mwaka. Gishobora kwakira ubwato bubiri bufite uburebure bwa metero 60 icya rimwe.
Rubavu ituwe n’abantu bazi gushabika bya nyabyo, buri wese mu byo akora ntajya agoheka, icyashara bagishaka ku manywa na nijoro kandi nta faranga bajya basubiza inyuma.
Mu gihe tugeze mu mpera za 2025, abo Rubavu yubakiye umubano ntimuzayitere amabuye, muzayishime. Kuri Noheli muri uyu mujyi ibintu byari ibicika, abantu bari birekuye nk’ibisanzwe, nta kwambara bimwe bibagotagota, hehe n’umukandara n’inkweto ndende byatuma utayobokwa n’amafunguro cyangwa umuziki, ahubwo birekuye kugira ngo basoze umwaka nta ntugunda, buri wese afite amahoro y’umutima n’abandi babonye icyo bashyira mu mufuka.
Amafoto: Munyemana Isaac



















































