00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wasac Group yijeje guhagurukira abakozi bayo baka abaturage amafaranga yo gusana imiyoboro

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyasabye abaturage kwirinda abakozi bacyo babasaba kwishyura amafaranga yo gusana imiyoboro, kigaragaza ko ari ubujura kuko ibikoresho byo gusana imiyoboro bidashobora kugurwa n’abaturage, ahubwo bikorwa na leta.

Hirya no hino mu gihugu usanga hari ubwo itiyo y’amazi igira ikibazo, ugasanga abatuye muri uwo mudugudu basabwe gukusanya amafaranga kugira ngo umukozi wa Wasac Group azajye kuyibasanira babone amazi.

Urugero ni nk’abatuye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, aho bamaze ukwezi kurenga nta mazi bafite. Umwe mu bahatuye avuga ko yabajije umukozi wa Wasac aho bageze baza kubakorera itiyo, amusubiza ko bagishaka ibikoresho, amusaba ko niba bashaka ko byihuta bigurira ibikoresho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yavuze ko bitemewe kuba abaturage bakwigurira ibikoresho byo gusana imiyoboro y’amazi, agaragaza ko bikorwa na Wasac Group kandi ko nta mafaranga abaturage bakwiriye kwakwa.

Yagize ati “Wasac Group tuba dufite ibikoresho n’iyo bitari mu bubiko tuba dufite uburyo bwo kubibona hafi muri za Quincaillerie, dufite uburyo mu mikorere yacu dutanga amafaranga akenewe kugira ngo abakozi bacu bagure ibikoresho byo gusana ahagize ikibazo. Ibyo bindi ni amanyanga.”

Dr. Kabaasha yavuze ko ahantu itiyo yatobotse hari ubwo abakozi babo babeshya abayobozi b’imidugudu ko nta bikoresho bihari bakabasaba kwigurira ibikoresho bakaza kubibashyiriraho, agaragaza ko ari amanyanga kandi ko batangiye kubikurikirana ku buryo ababikora babihanirwa.

Ati “Uwo mukozi araza akajya mu bubiko bwacu agakuramo igikoresho kigiye gukora aho hantu, noneho kuko abaturage ari abana beza, bagashyira hamwe bagakusanya amafaranga, uwo muntu wacu akaza akabasaba ayo mafaranga akajya kubigura, ababeshya ko impamvu batabyigurira ari uko bashobora kugura ibitujuje ubuziranenge. Ahita agenda akazana ibikoresho byacu agatangira gusana ya tiyo, ubwo ni ubujura. Tujya tubibona aho tubyumvise tugerageza kubasobanurira, abaturage nibamenye ko ibyo bintu bitemewe ubwo ni ubujura.’’

Dr. Kabaasha yavuze ko bafite abakozi babo bafatiye ibihano bitewe n’uko baba batse amafaranga abaturage kugira ngo bigurire ibikoresho, agaraza ko abaturage bayakwa bakwiriye kurega uwo mukozi akayabasubiza kuko ibikorwaremezo rusange by’amazi abaturage badakwiriye kubyigurira, ahubwo Wasac Group iba ibifite kandi ko biba byaragenewe gukoreshwa mu kwegereza amazi meza abaturage.

Wasac Group ivuga ko hari umukozi wayo mu Karere ka Bugesera wahanwe azira kwaka amafaranga yo gusanira amatiyo abaturage nyamara akoresha ibikoresho byayo. Hari n’undi mukozi wayo wakoreraga Rugende ufunze akekwaho kwima amazi abaturage akayaha abafite inzuri bikekwa ko babaga bamuhaye ruswa.

Dr. Kabaasha yagaragaje ko batazihanganira imikorere mibi n’abandi bakozi bayo bayangiriza isura, yagaragaje ko ibikoresho bihagije babifite ariko ko hari abakozi bake bagikora nabi asaba abaturage kujya batanga amakuru kugira ngo abo bakora nabi barwanywe.

Dr. Kabaasha yasabye abaturage kwirinda guha amafaranga abakozi ba Wasac Group yo gusana amatiyo aba yangiritse

Special pages