00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa ‘BYD Yuan UP’, imodoka nshya y’amashanyarazi iri ku isoko ry’u Rwanda

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gukora ibishoboka byose ngo biteze imbere ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije no kugabanya amafaranga igihugu gitanga gitumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli.

Kuva u Rwanda rushyizeho gahunda zo kurohereza abashaka gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi, umubare wazo ukomeje kwiyongera mu gihugu.

Mu gihe uyu mushinga watangiye mu 2020, kuri ubu habarurwa izirenga 7000 ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n’iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid).

Ikigo gicuruza imodoka cya Auto24 ni kimwe mu bikomeje kugeza ku isoko ry’u Rwanda izikoresha amashanyarazi ndetse zitangiza ibidukikije.

Ku wa 20 Ukuboza 2025, Auto 24 yashyikirije sosiyete itwara abagenzi mu Rwanda ya Kimu Transport imodoka umunani zikoresha amashanyarazi zo mu bwoko bwa ‘BYD YUAN UP’.

‘BYD YUAN UP’ ni imodoka nshya kubera ko yakozwe mu 2025, aho iri mu bwoko bw’izigiye hejuru zizwi nka ‘SUVs’.

Igihe bateri yayo zuzuye neza, ‘BYD YUAN UP’ ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 403 bitagusabye kuyisubiza ku muriro.

Igihe kandi wayicometse, iyi modoka ishobora kuzura hagati y’iminota 30 n’amasaha atandatu bitewe n’ubwoko bwa ‘chargeur’ uri gukoresha.

Iyi modoka yifitemo ikoranabuhanga rihambaye, ikagira imbere mu modoka hasa neza , ‘ecran’ nini ingana na santimetero 30,48, ndetse nyirayo agenzura hafi y’imodoka yose abikoreye kuri ‘volant’.

‘BYD YUAN UP’ ifite camera zifasha uyitwaye kureba mu mpande zayo zose n’icyerekezo ari kujyamo, haba inyuma cyangwa imbere n’ibindi bigezweho.

Umuyobozi wa Auto24 Rwanda, Ivan Ruzibiza, yavuze ko hari hashize amezi abiri iki kigo kigurishije imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi muri Kim Transport, ariko ko noneho bazanye izi modoka zikoresha amashanyarazi gusa mu rwego gukomeza guhangana n’imihindangurikire y’ikirere.

Ati “Uyu munsi twaje gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije na Kim Transport byo kubazanira imodoka nshyashya z’amashanyarazi zakozwe mu 2025.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba izi modoka zidahumanya ikirere zigiye no gufasha abashoferi bo muri Kim Transport kudakoresha amafaranga menshi kubera uburyo zishobora kugenda ibilometero 403 zitongeye gushyirwa ku muriro.

Umuyobozi Mukuru wa Kimu Transport, Nkunziryayo Jean Pierre, yagaragaje ko kugura imodoka zikoresha amashanyarazi muri Auto 24 biri mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gukoresha imodoka za lisansi usanga akenshi zangiza ikirere.

Ati “Ubu tubanye neza na Leta kuko bahoraga badushinja ko dukoresha imodoka zishaje, zihumanya ikirere. Ubu rero dufite imodoka nshashya kandi natwe turi gutanga umusanzu mu kubungabunga ikirere cyacu.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba izi modoka zibungabunga ikirere kubera ko nta myotsi zisohora zizabafasha no kugabanya amafaranga bakoreshaga.

Ati “Izi modoka tumaze kwishyura hano iyo imwe yuzuye ishobora kugenda ibilometero 403 kandi wishyuye ibihumbi 26 Frw gusa. Ni mu gihe mbere tugikoresha imodoka za lisansi twishyuraga ibihumbi 165 Frw.”

Ikigo Auto24 cyashyikirije Kim Transport imodoka zikoresha amashanyarazi za ‘BYD Yuan UP’ baheruka kugura
Umuyobozi wa Auto 24, Ruzibiza Ivan ari kumwe n'Umuyobozi wa Kim Transport, Nkunziryayo Jean Pierre n'umwe mu bashoferi b'imodoka z'iyi sosiyete itwara abantu
Umuyobozi wa Auto24 Rwanda, Ivan Ruzibiza, yavuze ko imodoka z'amashanyarazi bahaye Kim Transport ari nshyashya kandi zigiye kubafasha gukomeza gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo butangiza ikirere
‘BYD Yuan UP’ iri mu modoka zigezweho zishobora gutwara abantu batanu bakagenda bicaye neza
Ni imodoka ifite 'ecran' nini ingana na santimetero 30,48, nyirayo akagenzura hafi y’imodoka yose bikorewe kuri ‘volant’
Iyi modoka ni imwe mu zifite imbere hanogeye uyigendamo
Igice cyo kuri Volant y'iyi modoka gifasha nyirayo kuyigenzura yose
Iyi modoka ni imwe mu zakozwe mu 2025 ziri ku isoko ry'u Rwanda
Iyi modoka iyo wayicometse ishobora kuzura hagati y’iminota 30 n’amasaha atandatu bitewe n’ubwoko bwa ‘chargeur’ uri gukoresha

Special pages