00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano na Maroc, ingendo Kigali-Rabat no gufatanya akazi n’izindi nshingano: Ikiganiro na Amb. Umutoni

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, unaruhagarariye mu ibihugu bya Mauritanie na Tunisie, Umutoni Shakilla, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Maroc wifashe neza kandi ko ibihugu byombi bikomeje kungukira muri uwo mubano haba mu rwego rwa politiki, urw’ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’imurikagurisha rya ’Marrakech Coffee & Tea Festival’ muri Maroc ryari ribaye ku nshuro ya mbere, aho ryabaye amahirwe adasanzwe ku bashoramari bo mu Rwanda yo kwerekana ubwiza bwa kawa n’icyayi by’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro Ambasaderi Umutoni Shakilla yagarutse ku byiza byo kuba umudipolomate w’u Rwanda, uko Perezida Kagame yaharuriye inzira u Rwanda mu mahanga mu bya dipolomasi n’inyungu u Rwanda ruvana mu mubano warwo n’Ubwami bwa Maroc.

IGIHE: Uretse ibikorwa byitabiriwe n’ibigo byo mu Rwanda bimaze iminsi mu mijyi ya Marrakesh na Casablanca, mwatangira mutubwira amakuru y’u Rwanda rw’ino muri Maroc?

Amb. Umutoni: Nyuma y’inshingano za dipolomasi mu bindi bihugu nka Tanzania na Canada ndetse no muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, mboneyeho umwanya wo gushimira igihugu cyanjye kubera icyizere nahawe cyo kujya mu nshingano za dipolomasi mu myaka itari mike.

Ikintu gishimishije cyo kuba umudiplomate w’u Rwanda muri iki gihe, ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatworohereje akazi cyane. Ni byo koko tugerageza gukora inshingano zacu mu buryo bwose bushoboka, ariko akazi kanini yarakadukoreye.

Uyu munsi nk’umudipolomate w’u Rwanda, ujya muri gahunda zitandukanye za dipolomasi,.. ariko bapfa kumva ngo uri umudipolomate w’u Rwanda bakakuvugira neza u Rwanda kurusha uko wabikora wenyine.

Ibyo rero ni ibintu bishimishije bigaragaza imiyoborere ya Perezida wacu, ukuntu yarenze imipaka y’igihugu; bikatworohereza akazi kubera ko yadufunguriye amarembo. Iyo ugiye guhura n’umuyobozi akumva ko uri umudipolomate w’u Rwanda, bagufungurira imiryango vuba na vuba.

Iyo ugiye guhura n’abashoramari ushaka ko bashora imari yabo mu Rwanda babyumva vuba kubera ko bazi akazi kakozwe mu Rwanda. Bazi ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze kugira ngo ushatse gushora imari ye mu Rwanda bimworohere, ushatse kuza uri umukerarugendo ukaza mu gihugu gitekanye, ushatse kuza kwiga mu Rwanda uri umunyeshuri, ukaba ubizi ko utazahura n’ibibazo byose nk’uko bigenda mu bihugu bimwe na bimwe.

Mbese igihugu gifite isura nziza ku buryo natwe bitworohereza muri izo nshingano.

Nk’abadipolomate rero, umudipolomate mukuru wacu ni Perezida Paul Kagame, inzira yarayifunguye, ahasigaye ni ahacu ho gukora ibishoboka byose mu gihe twagiriwe icyizere tugashyirwa mu myanya cyane cyane y’ubudipolomate cyangwa ambasaderi; natwe twuzuze inshingano z’ibyo tugomba gukora kugira ngo dipolomasi ishingiye ku mibanire, ishingiye ku bukungu n’iterambere, yaba ari dipolomasi ishingiye guteza imbere umuco, ibyo byose tubikore neza mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro akazi kakozwe mbere na Perezida Kagame kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera imbere bigendeye ku Cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Kuva muhawe inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc mu 2023, umubano w’ibihugu byombi wifashe gute?

Mbere na mbere nagira ngo mvuge ko umubano w’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc ari umubano mwiza cyane. Ni umubano wabayeho kuva kera ariko waje gushimangirwa mu 2016 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri Maroc, nyuma gato Umwami wa Maroc na we akagirira uruzinduko mu Rwanda.

Icyo gihe ni bwo umubano hagati y’ibihugu byombi wafashe indi ntera ku buryo mu gihe Umwami yari mu Rwanda, hari amasezerano menshi yasinywe hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yakurikiwe n’ibikorwa bifatika byatangiye gukorwa.

Izi nshingano njye nazijemo mu 2023 ariko mbere yanjye hari abandi bari baratangije ambasade muri Maroc mu 2020 mu gihe iya Maroc mu Rwanda yo yafunguwe nyuma gato y’uruzinduko rw’Umwami i Kigali.

Icyo cyonyine kigaragaza ubushuti n’imibanire iri hagati y’ibihugu byombi kubera ko iyo ambasade yafunguwe mu gihugu, bifasha imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Nkigera hano rero, nasanze hari ibyakozwe n’abambanjirije nanjye nkomereza aho.

Ibijyanye n’umubano hagati y’u Rwanda na Maroc, biri mu nzego zitandukanye zirimo umubano usanzwe wa dipolomasi na politike. Ibi bigaragarira mu ngendo ziba hagati y’ibihugu byombi ku nzego zitandukanye uhereye ku bakuru b’ibihugu, ariko hanakorwa ingendo ku rwego rw’abaminisitiri n’abandi bayobozi batandukanye.

Hagati y’ibihugu byombi kandi hari umubano mwiza mu byerekeye uburezi.

Hari amasezerano ari hagati y’ibihugu byombi aho Maroc itanga Buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda 100 buri mwaka. Ubu tumaze kugira abarenga 200 aho benshi muri bo biga ibijyanye na siyansi mu mijyi na kaminuza zitandukanye za hano muri Maroc.

Umubano wacu ugaragarira no mu bijyanye n’ubukungu aho hari ibigo n’inganda byo muri Maroc byahisemo kujya gukorera ubucuruzi mu Rwanda.

Ni irihe shoramari rishya ry’Abanya-Maroc riri mu Rwanda?

Hari nk’ikigo cyitwa OCP Africa gikora ibijyanye n’ifumbire, ubu cyarafunguye mu Rwanda aho gifasha abakora ubuhinzi kubona ifumbire. Hari kandi ikigo gikora ibijyanye n’imiti cyitwa Cooper Pharma na bo batangiye gukorera mu Rwanda nyuma yo kuzuza inyubako y’uruganda rufite agaciro ka miliyoni 6$ rwatangiye kubakwa mu 2017 aho ubu bakora imiti itandukanye.

Mu bijyanye n’imari, hari Bank of Africa na yo ubu isigaye ikorera mu Rwanda. Ibyo byerekana ukuntu imibanire hagati ihagaze hagati y’u Rwanda na Maroc.

Sinavuga ko amahirwe yose ahari twayakoresheje kuko haracyari byinshi cyane byo gukora nubwo hari izo nganda nk’eshatu nini zatangiye gukora mu Rwanda, ariko nko ku ruhande rw’u Rwanda, usanga tutaragira Abanyarwanda benshi baza gutangiza ubucuruzi muri Maroc.

Ibyo rero ni bimwe mu nshingano dufite zo gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibihugu bibane mu buryo bwose, bwaba ubwa politiki, dipolomasi, umuco, ibijyanye n’ubucuruzi n’ibindi byose byatuma ibihugu bikomeza kubana.

Biragaragara ko ibi tuzabigeraho kuko urebye imigenderanire y’ibihugu byombi mu mezi make ashize, biragaragaza ko hari amahirwe menshi. Mu mezi yashize by’umwihariko twagiye tureba imibanire myiza ku rwego rw’Umutekano aho Minisitiri w’Ingabo yagiriye uruzinduko aha, nyuma Uhagarariye RCS na we yahagiriye uruzinduko ndetse ejobundi Umukuru w’Ingabo yagiriye uruzinduko ino.

Byose bigaragaza ko umubano uri kugenda neza hagati y’ibihugu byombi.

Watubwira gato kuri Marrakech Coffee and Tea Festival, iherutse kwitabirwa n’Abanyarwanda?

Ejo bundi mu mujyi wa Marrakech bateguye ku nshuro ya mbere icyo bise Coffee and Tea Festival, byari bimeze nk’imurikagurisha aho hatumiwe ibihugu byinshi kugira ngo bize kumurika ibijyanye n’ikawa n’icyayi aho u Rwanda navuga ko rwari umushyitsi mukuru muri iryo murikagurisha aho twari dufite inganda zirenga 10 z’abakora ikawa n’icyayi.

Byabaye ikintu gikomeye cyane kuri twebwe kubera ko hano muri Maroc banywa icyayi cyinshi cyane nubwo n’ikawa bayikoresha.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ruzwi nk’igihugu gihinga icyayi n’ikawa byiza. Byatugaragarije ko hari amahirwe yo gukorana kandi ni na ko byagenze kuko nyuma y’iminsi itatu y’imurikagurisha, twe nka ambasade twari twabateguriye indi minsi ibiri yo kugira ngo bahure n’ababagurira ikawa n’icyayi baganire barebe uko ikawa n’icyayi hano bikora banamenye igikenewe n’uko umusaruro wabo wagera ku isoko rya Maroc.

Icyizere dufite ni uko nyuma yo gusubira mu Rwanda ubu bagiye gukora ibyo bagomba gukora kuko twabafashije guhura n’abo bagomba guhura na bo. Turizera ko mu bihe biri imbere, ibui byabaye bizabyara amahirwe ya nyayo dutangire kubona icyayi n’ikawa by’u Rwanda bicuruzwa muri muri Maroc.

Abanyeshuri n’Abanyarwanda baba muri Maroc bagira uruhe ruhare mu iterambere ry’u Rwanda?

Muri Maroc Abanyarwanda bahaba abenshi ni abanyeshuri baza kwiga bahawe buruse. Bamwe muri bo barangije kwiga ubu barakora, hari imiryango y’Abanyarwanda ijya iza hano mu kazi gatandukanye ndetse hari n’undi muryango wageze ino uje mu kazi.

Uruhare rwa mbere rw’abo banyeshuri, ni ukwitabira gahunda zose zo guteza igihugu imbere cyane cyane izo ambasade iba yateguye. Icya mbere nakoze nkigera hano ni uguhura n’abo banyeshuri.

Twarahuye kugira ngo tuganire bambwire uko babayeho, ibyo batekereza ko twabafasha kugira ngo barusheho kwiga neza ariko natwe tubakangurira ko iyo barangije kwiga tuba tubatezeho ko ibyo bize babitangamo umusanzu mu Rwanda na cyane ko benshi biga za siyansi.

Hari kandi gahunda bitabira zitegurwa na ambasade nk’ibikorwa bijyanye no Kwibuka mu kwezi kwa Kane, ibikorwa byo Kwibohora mu kwezi kwa Karindwi, Umuganura n’indi minsi mikuru twizihiza mu gihugu na hano muri Maroc turayizihiza kandi twishimira kubona ko abanyeshuri bacu babyitabira bakanabigiramo uruhare.

Ubu hari bamwe batangiye gufatanya kwiga no gukora Business zabo. Ikindi gishimishije ni uko mu byo dukora hano tunagerageza guteza imbere umuco nyarwanda.

Ubu dufite itorero ry’abanyeshuri risohoka iyo dufite ibikorwa bitandukanye, ariko ubu ryamaze kuba itorero ryamenyekanye cyane kuko iyo hari ibikorwa byateguwe n’abandi, tukabona ko harimo umwanya bagiramo uruhare, tubasabira umwanya kugira ngo bamenyekane bityo umuco w’u Rwanda utere imbere.

Ibyo byose ni uruhare rwabo muri gahunda zo guteza imbere igihugu cyacu.

Gahunda ziba zateguwe ni gahunda z’igihugu, tukazitumiramo abo banyeshuri bagize diaspora yacu. Baraza tukizihiza iyo minsi mikuru ariko biba bifite n’ikindi bisobanuye.

Icya mbere ni uko birushaho kwegereza igihugu abari mu diaspora bakumva ko ibyabereye mu Rwanda na bo byabagezeho. Binatuma barushaho gukunda igihugu cyabo bakagikundisha abandi kubera ko nka Maroc iherereye kure y’u Rwanda mu majayaruguru ya Afurika.

Benshi muri iki gihugu bamenye u Rwanda ubwo Perezida wacu yagiriraga uruzinduko hano muri Maroc n’igihe Umwami wa Maroc agirira uruzinduko mu Rwanda.

Ariko ugasanga ntibazi neza ngo Abanyarwanda ni bantu ki, umuco wabo uteye ute, indangagaciro zabo ni izihe? Iyo twagize ibikorwa nk’ibyo rero uba ari umwanya mwiza wo kugira ngo na ba banyeshuri bacu baza muri izo gahunda bazanye n’inshuti zabo, bakaboneraho kumenya u Rwanda no kumenya gahunda igihugu gifite.

Ni ikihe cyerekezo mushaka guha umubano w’ibihugu byombi?

Nk’abadipolomate, inshingano yacu ni ugushyira mu bikorwa politiki y’igihugu y’ububanyi n’amahanga. Politiki y’ububanyi n’amahanga uyihagarariye ni Perezida wa Repubulika.

Aba yaduhaye imirongo tugenderaho. Muri politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda harimo ibijyanye no gushakira igihugu amaboko, gukoresha diaspora neza ku buryo igira uruhare mu guteza igihugu imbere n’ibindi.

Iyo tugeze muri ambasade, tureba uko umubano uteye hagati y’ibihugu byombi no kureba ibishobora gukorwa tubigizemo uruhare.

Hari ibyo tumaze kugeraho ariko hari n’ibindi byinshi cyane tutarageraho ari na yo mpamvu mu bihe biri imbere tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ibijyanye n’ishoramari ku mpande zombi, inganda zibe nyinshi, uburyo abaturage b’ibihugu byombi bagenderana.

Nk’ubu ntidufite indege ihuza u Rwanda na Maroc mu buryo butaziguye, ariko ibyo ni kimwe mu byo turi gukoraho binyuze mu biganiro ku buryo ibikorwa by’ishoramari biri kuba n’abakora ibijyanye n’ingendo bazabona ko hari amahirwe baramutse batangije izo ngendo mu buryo bworoheje.

U Rwanda rufite politiki yo gufasha umuntu ugiye mu Rwanda kubona viza mu buryo butamugoye. Abafite pasiporo za dipolomasi cyangwa iza serivisi nta kibazo bafite kuko bahabwa viza bageze ku kibuga cy’indege, ariko abafite pasiporo zisanzwe baracyabanza gusaba viza.

Sinavuga ko gusaba iyo viza bigoye, ariko mu Rwego rwo guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi, turizera ko n’Abanyarwanda bose bashobora kuzatangira kujya baza muri Maroc mu buryo butagoranye.

Iki gihugu gifite uko cyateye imbere mu by’ubukerarugendo, na byo dutekereza ko ari ibintu u Rwanda rwakwigiraho mu kumenyekanisha igihugu kugira ngo haze abantu benshi kugisura.

Tuzabishyiramo imbaraga ndetse habeho n’uburyo bwo guhuza abaje gukorera ubukerarugendo muri Maroc, tubabwire tuti “hari indege ishobora kubageza mu Rwanda mukareba ingagi, mugasura za pariki zacu.”

Rwa rugendo rumwe umukerarugendo yakoze rukamujyana muri Maroc akanasura u Rwanda akabona gusubira i Burayi cyangwa muri Amerika.

Muherutse kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Micungire y’Ubucuruzi, mwafatanyije gute dipolomasi, kuba umubyeyi mu rugo no kuba umunyeshuri mukagera kuri urwo rwego rw’ikirenga?

Ni byo koko ni ibintu byinshi ariko kimwe ntabwo kibuza ikindi. Bisaba kwiyemeza no kugira discipline.

Iyi mpamyabumenyi y’Ikirenga nayifuje kuva kera ariko kubera ziriya nshingano zose sinabonye umwanya wo kubikora nubwo nabyifuzaga cyane.

Nari narabigerageje bikananira kubera kutabona umwanya wihariye nkagenda mbisubika ariko noneho mu myaka ibiri ishize mfata icyemezo kuko nabonaga abana bakuze, mbona umwanya mfite nshobora kuwukoresha kandi byose nkabikora.

Kugira ngo mbone iyi mpamyabumenyi y’ikirenga byansabye kwiga mu cyizwi nka ‘Hybrid Program’ aho umwanya munini mwigira ku ya kure, hanyuma umwanya muto nka za weekend mugahura n’abandi banyeshuri abarimu bakaza bakabigisha.

Muri iyo myaka ibiri rero ntabwo byari byoroshye kubera ko iyo uri kwiga ntibikubuza gukora, kubera ko uri gukora ntibikubuza kuba umubyeyi, kubera ko uri umubyeyi ntibikubuza kuba umugore mu rugo.

Ibyo byose rero ni ngombwa ko habaho uburyo bwo kumenya gukoresha igihe cyawe.

Iyi mpamyabumenyi nishimiye ko nayigezeho, ariko kimwe mu byatumye binyorohera ni uko nakoze ku bintu bisanzwe biri mu kazi kanjye. Nakoze ku bijyanye na Dipolomasi mu by’Ubukungu, ibijyanye n’ishoramari n’iterambere ariko nakoze cyane kuri gahunda ya Visit Rwanda na Made in Rwanda.

Ni ibintu nsanzwe nkora mu kazi kanjye. Ubushakashatsi nabukoranye na bagenzi banjye ba Ambasaderi b’u Rwanda hirya no hino kugira ngo numve ubunararibonye bwabo mu bijyanye na Dipolomasi mu by’Ubukungu no gukoresha Made in Rwanda na Visit Rwanda.

Na byo byabaye mu byatumye mbikora neza kubera ko ntakoraga ku bintu ntazi, ahubwo nakoraga ku bintu bimfasha kugira ngo n’akazi nsanzwe nkora ngakore neza gashingiye ku bushakashatsi.

Abanyeshuri bari mu Rwanda bifuza kwiga muri Maroc, abacuruzi bari mu Rwanda bifuza kumenya amahirwe ahari yo gukora akazi muri Maroc, niba hari n’abashaka kuza gutembera muri Maroc; bose tubahaye ikaze. Abanyarwanda aho bari hose rero ni karibu.


Special pages