00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimangiye ubushake bwo kubahiriza amasezerano ya Washington

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejejweho ibyerekeye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington, inashimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubahiriza ibiyakubiyemo.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Ukuboza 2025, irebera hamwe ingingo zitandukanye zirimo amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

U Rwanda rwashimangiye ko rufite ubushake bwo kuyubahiriza, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikozwe mu buryo butabogamye bugamije gukemura ibibazo by’umutekano by’impande zose zirebwa n’ibyo biganiro.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminitiri

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’ubukungu ryabaye ku itariki ya 4 Ukuboza 2025, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inama y’Abaminisitiri yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu Masezerano ya Washington, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikozwe mu buryo butabogamye bugamije gukemura ibibazo by’umutekano by’impande zose zirebwa n’ibyo biganiro.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima, bugaragaza ko hatewe intambwe ishimishije mu bipimo bitandukanye. Inama y’Abaminisitiri yiyemeje kongera imbaraga ku buryo Abanyarwanda bose barushaho kugerwaho na serivisi n’ibikorwa by’ubuzima.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2026A gihagaze, ishimangira ingamba zo kurushaho kongera umusaruro w’ibihingwa, uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka, ndetse no guhuza umusaruro n’amasoko.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:

Nasra bint Salim bin Mohamed Al-Hashmi, Ambasaderi wa Sulutana ya Oman mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Barlybay Sadykov, Ambasaderi wa Repubulika ya Kazakhstan mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Dr. Richard Amenyah, Uhagarariye gahunda zihuriweho z’Umuryango w’Abibumbye mu Kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’lbiro bya UNAIDS bikorera mu bihugu bitandukanye; afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
Abagize Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd

Chew Men Leong - Perezida

Dederi Wimana - Visi Perezida
Dr. Jean Pierre Nshimyimana - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Albert Munyabugingo - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Juliette Kavaruganda - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Gemma Maniraruta - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Juliet Gakwerere - Ugize Inama y’Ubuyobozi

WASAC Utility Ltd

Maxime Marius Mwiseneza - Umuyobozi Mukuru


Special pages