00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ibyakereje umushinga wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaruhuza n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ariko rugitegereje uruhare rw’ibyo bihugu ngo ushyirwe mu bikorwa.

Iyo havuzwe umuhanda wa gari ya moshi, uhuza u Rwanda na Tanzania ni wo ugarukwaho cyane ariko hari n’uwo u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru.

Iyubakwa ry’iyi mihanda ryitezweho koroshya ingendo by’umwihariko iz’ubucuruzi ku Banyarwanda kuko u Rwanda rudakora ku nyanja.

Mu Rwanda, imambo zatewe aherekana inzira uyu muhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania uzanyuramo. Uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera.

Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, gusa ku ruhande rwa Tanzania niho ibikorwa byakozwe ariko bigiye kugera ku Rwanda bihagararira ku biganiro.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Emmanuel Nuwamanya, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), byabaye ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Yavuze ko uruhare rw’u Rwanda cyangwa inyigo zizagenderwaho mu kubaka uyu muhanda zarangiye igisigaye ari ugutegereza bakareba ko ibihugu bituranyi na byo bitangira ibi bikorwa.

Ati “Ikintu gikomeye cyane ni uko inyigo zihari kandi izo nyigo nizo zizashingirwaho mu gushakisha uburyo bw’uko iyubakwa ry’uyu muhanda wa gariyamoshi byashyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rutegereje ari uko ibihugu byo mu mahanga cyangwa iby’abaturanyi byashyira mu bikorwa uyu mushinga kubera ko u Rwanda rwo rwiteguye.

Kugira ngo umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania ukorwe, u Rwanda rwasabwaga arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy’uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda, uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

Emmanuel Nuwamanya yavuze ko U Rwanda rwiteguye kubaka igice cyarwo mu gihe ibihugu by'akarere byaba birangije aho bisabwa kubaka

Special pages