00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rumaze kugeza amashanyarazi mu tugari turenga 2.100

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 100% bitarenze mu 2029 ishoboka ndetse ko uko bimeze ubu hari icyizere cyinshi kuko ubu utugari 2133 mu 2148 u Rwanda rufite twagejejwemo umuriro.

Ibyo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Gasore Jimmy yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga by’umwihariko ku ntego Igihugu cyihaye y’uko mu 2029 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi n’amashanyarazi.

Dr. Gasore yagaragaje ko muri Nyakanga uyu mwaka iyo ntego izaba imaze imyaka ibiri itangiye gukorwaho nk’imwe bigize gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ikiciro cya kabiri (NST2) kandi ko hari icyizere gifatika.

Ati “Ubu tugeze ku gipimo cya 84% mu kugeza umuriro ku baturage ndetse mu tugari hafi ya twose hari umuriro kuko tugeze kuri 99% hasigaye gusa utugari 15 [mu tugari 2.148 Igihugu gifite]. N’utwo dusigaye imishinga yo kuduha amashanyarazi uyu munsi irimo irakorwa.”

“Impamvu tuvuga utugari ni uko n’ubundi site z’imiturire dufite mu gihugu ni 3000 zisa n’izijyana n’umubare w’utugari. Bivuze ko na two nitumara kuducanira abaturage bari ahantu hose hagenewe guturwa mu gihugu hose hazaba hari umuriro.”

Dr. Gasore yakomeje asobanura ko imishinga iri gukorwa ngo umuriro ugere ku baturage bose ikubiyemo ibyiciro bine by’ingenzi harimo icyo guha umuriro abaturage ubwabyo no kubaka imiyoboro mishya.

Harimo kandi icyiciro cy’imishinga yo kwagura imiyoboro isanzwe aho nko mu Mujyi wa Kigali honyine uyu mwaka hazasimbuzwa ‘transformateurs’ 440, hashyirwemo izifite ubushobozi bwisumbuye hanyuma n’imishinga yo kongera umuriro ngo haboneke uhagije.

Yijeje ko iyo mishinga yose igomba gutanga umusaruro ufatika ku buryo 2029 izasiga ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda bikemutse.

Ati “Umwaka wa 2029 uzarangira abaturage bose bafite umuriro w’amashanyarazi mwiza kandi uhagije.”

Mu mishinga yo gutanga umuriro w’amashanyarazi ku baturage, Dr. Gasore yavuze ko hari uherutse kurangira muri Mata uyu mwaka wacaniye abaturage ibihumbi 190 bo mu turere 10.

Mu yindi iteganyijwe muri uyu mwaka harimo uwo mu turere twa Musanze, Ngororero, Rubavu, Nyabihu na Rusizi na wo ugiye guha umuriro ingo nshya ibihumbi 190.

Hari undi mushinga wo gucanira ingo nshya ibihumbi 32 bo mu turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Bugesera, Rwamagana, Kirehe, Ngoma, Gatsibo, Nyagatare na Kayonza.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko hari undi mushinga wo gucanira ingo nshya ibihumbi 450 harimo ingo ibihumbi 400 bizafatira ku muyoboro mugari n’izindi ibihumbi 50 zidafatiriye ku muyoboro mugari ariko wo ugeze hagati ya 20% na 30% hamwe n’undi mushinga ukiri gutangirwa isoko uzacanira ingo z’abaturage nshya ibihumbi 200 mu turere tunyuranye.

Ku baturage bazahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, Dr. Gasore yasobanuye ko ari abatuye ahantu hatagenewe gukomeza guturwa.

Ati “Abo bari mu ngo ibihumbi 50 ni abantu batuye ahantu mu cyerekezo cy’Igihugu hatazakomeza guturwa bitewe n’ibyo igishushanyo mbonera cyahageneye nk’ubuhinzi cyangwa amashyamba.”

“Abo ntabwo gahunda ihari ari ukujyanayo umuriro kuko cyaba ari igihombo inshuro ebyiri ahubwo tubafasha kubona imirasire. Bimaze kumenyerwa ko umuntu utuye ahantu hatajyanye n’igishushanyo mbonera ariko cyarakozwe ahari akomeza kuhaba kugeza igihe hazabera gahunda zo kumwimura ariko akaba ahabwa iby’ibanze.”

Mu gutanga uwo muriro w’amashanyarazi kandi Dr. Gasore yavuze ko abaturage batibandwaho bonyine ko ahubwo n’ibindi bikorwaremezo biwukeneye nk’inganda, amashuri, amavuriro byose bidasigara aho wageze.

Mu mishinga yo kongera umuriro iteganyijwe, Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko mu nama ya CEO Forum igiye kubera i Kigali, biteze gusinyiramo amasezerano yo gufasha Igihugu kubona megawati 200 z’umuriro w’imirasire y’izuba ndetse undi ukazava ku ngomero ziri kubakwa hamwe no kuzakoresha imirasire ireremba ku biyaga.

Hari kandi imikoranire yo guhanahana umuriro n’ibihugu bituranyi birimo Uganda byatangiye gukorwa mu myaka itatu ishize ndetse ubu hagatangiye ibiganiro bigeze kure na Tanzania naho u Burundi ho imiyoboro imwe yatangiye guhuzwa.

Ibyo inyungu zibamo ni uko iyo mu gihugu kimwe umuriro ugize ikibazo nk’urugomero rukaba rwazima hahita hutabazwa uwo mu kindi ntihagire icyuho kinini kigaragara.

Ibyo biziyongeraho kuzakoresha umuriro utangwa n’ingufu za nucléaire ariko byo biri mu mishinga ya nyuma ya 2029.

Dr. Gasore yongeyeho ko gutanga umuriro w’amashanyarazi ubu biri gukorwa hashingiwe ku buryo bw’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka muri rusange kuko ubu hafi y’uturere twose byamaze kwemezwa.

U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kugeza amashanyarazi ku baturage

Special pages