Iyi myigaragambyo yateguwe n’ishyirahamwe rihagarariye abashoferi, rizwi nka Verdi. Byagize ingaruka zikomeye ku bagenzi batega imodoka muri iki gihugu.
Iri shyirahamwe ribarizwamo abashoferi barenga ibihumbi 100 ryafashe umwanzuro nyuma y’ibiganiro byarihuje na Guverinoma y’iki gihugu ku buryo bakwiriye kongera imikorere myiza y’aba bashoferi.
Iri shyirahamwe ryasabaga ko aba bashoferi bagabanyirizwa amasaha bakora, bagahabwa umwanya wo kuruhuka ndetse no kuba bakongererwa umushahara cyane cyane ku bakora mu ijoro ndetse no mu minsi isoza icyumweru.
Kuba aba bashoferi bahagaritse akazi byagize ingaruka ku kuri sosiyete zirenga 150 zitwara abantu mu buryo bwa rusange muri leta 16 zo Budage zirimo Berlin, Hamburg na Bremen.





