Muri Kamena 2026, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kazaterana gasuzuma niba abayobozi bakuru ba IRMCT barimo Umushinjacyaha Mukuru warwo, Serge Brammertz n’umwanditsi Mukuru, Abubacarr Tambadou bongererwa manda na IRMCT igakomeza gukorera i Arusha cyangwa inshingano zabo zirangirira aho.
Umwanzuro washyizeho IRMCT uvuga ko inshingano zayo zizarangirana n’igihe runaka, hagasigara abakozi bake bajyanye n’uko inshingano zayo zigenda zigabanyuka.
Mu byo bakora harimo gukomeza gukora iperereza ku bateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dosiye zikomeye zakurikiranywe mu myaka ya vuba harimo iya Kabuga Félicien n’iya Kayishema Fulgence ukiri muri Afurika y’Epfo arwana no kutazaburanira mu Rwanda.
Kabuga wafashwe mu 2020, byarangiye urukiko rwemeje ko adashobora kuburanishwa kubera uburwayi n’ibibazo byo mu mutwe bitamwemerera kwibuka.
Uyu mugabo ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi yabuze igihugu kimwakira uretse u Rwanda. Inzobere mu by’ubuvuzi zemeje ko atameze neza ku buryo adashobora gukora urugendo mu ndege, bityo aguma muri gereza y’i Hague mu Buholandi.
Kayishema we yatawe muri yombi mu 2023. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) tariki ya 22 Gashyantare 2012 rwafashe umwanzuro w’uko azaburanishwa n’Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda.
Uyu mugabo wabanje kuburanishwa ku byaha byo kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka muri Afurika y’Epfo yagiye ashyiraho amananiza ashaka kutoherezwa mu Rwanda.
Ibihugu binyamuryango bya Loni bisabwa gufasha IRMCT kugera ku nshingano zayo harimo no gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha. Nta gihindutse Kayishema agomba koherezwa i Arusha, akabona koherezwa mu Rwanda kuko urukiko rwo mu gihugu runaka rutavuguruza umwanzuro w’urukiko mpuzamahanga.
Umwanditsi Mukuru wa IRMCT, Abubacarr Tambadou abajijwe niba uru rwego ruzakomeza gukorera i Arusha cyangwa ruzafunga ibiro byarwo, yavuze ko bizafatwaho icyemezo n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.
Ati “Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kazafata umwanzuro wa nyuma mu nama yako iteganyijwe muri Kamena. Ni bwo tuzamenya neza uburyo bwo bwo gusoza imirimo cyangwa kuyimurira ahandi.”
Mu gihe akanama ka Loni kaba gahisemo guhagarika imirimo ya IRMCT, haba hasigaye imanza zizaburanishwa n’ibihugu birimo u Bufaransa bwiyemeje kuburanisha abaregwa Jenoside batatu ku mwaka, u Bubiligi n’ibindi bihugu by’i Burayi bimwe bihitamo kubohereza mu Rwanda.
Kuva mu 1995 hashyizweho TPIR, hakozwe ibirego by’abantu 92 bakekwagaho ibyaha bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu. Muri bo 62 bahamijwe ibyaha, 10 boherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda mu gihe imanza eshatu zasigiwe IRMCT mu 2010.
Ni mu gihe abandi 10 bagizwe abere n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Hari abakiri muri gereza na bo bashobora gucyurwa
IRMCT kandi ifite inshingano zo gukurikirana uko ibihano byatanzwe na TPIR bishyirwa mu bikorwa, gutunganya ishyinguranyandiko n’ibindi.
Abantu bashobora kugirwaho ingaruka n’icyemezo cyo guhagarika IRMCT ni abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafungiye muri Sénégal na Bénin kuko kugeza ubu hataramenyekana aho ubuzima busigaye bazabumara nibava mu nshingano za Loni.
Raporo ya Loni igaragaza ko hari amafaranga yasabwe na IRMCT kugira ngo abo Banyarwanda bashobore kwitabwaho muri gereza mu bihe bizaza cyane cyane muri Afurika kuko ibijyanye n’imibereho yabo byishyurwa n’inzego za Loni.
Ingingo yo gusoza imirimo kwa IRMCT yatumye muri Loni hatangira gusuzumwa niba ibihugu bafungiyemo byakwishingira kubitaho cyangwa inshingano zahabwa u Rwanda.
Mu Rwanda hari gereza zubatse mu buryo bugezweho nk’iya Mpanga iri i Nyanza ndetse yakira imfungwa mpuzamahanga nubwo n’iya Nyarugenge iri ku rwego nk’urwo.
U Rwanda rwabwiye Loni ko abakatiwe n’inkiko rwiteguye kubakira kuko rufite n’imfungwa mpuzamahanga zihacumbikiwe.
Amategeko ya Loni ateganya ko Perezida wa IRMCT ashobora kugena aho imfungwa ijya kurangiriza igihano. Akanama ka Loni na ko gashobora gutanga umwanzuro ku ngingo yo kwimurira imfungwa mu gihugu runaka.
Ni mu gihe abaheze muri Niger kubera kubura ibindi bihugu byabakira na bo u Rwanda rwagaragaje ko bakwiye gutaha iwabo kuko rutakongera kubakurikirana kandi baraburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Umwanzuro w’Akanama ka Loni wo muri Kamena 2025 ugaragaza ko Brammertz yasabye ko Abanyarwanda barangije inzira z’inkiko bagomba gusubizwa mu Rwanda. Yashimangiye ko iki kibazo gikwiye gufatirwa umwanzuro urambye.
Afurika ifite abakekwaho ibyaha benshi itaburanishije
U Rwanda rwoherereje ibihugu binyuranye impapuro zirenga 1100 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Barimo abarenga 500 babarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi bakaba mu bindi bihugu bya Afurika mu gihe bake ari bo bari i Burayi na Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ku wa 11 Mata 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, yavuze ko Afurika yatereranye u Rwanda mu byerekeye kuburanisha cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha.
Ati “Nubwo dukunda kuvuga ibihugu by’i Burayi tujye tubanza tunarebe hano iwacu muri Afurika. Kuko mu mpapuro zo guta muri yombi abakekwaho icyaha twohereje mu bihugu by’amahanga inyinshi ni muri Afurika ariko ibihugu byatanze ubutabera, byaburanishije cyangwa byohereje abakekwaho icyaha mu Rwanda ni mbarwa. Ibihugu bya Afurika aho byaradutereranye tukaba twongera kubihamagarira gutanga ubutabera no kugira icyo bikora kuri izo mpapuro twagiye twohereza mu mahanga.”
U Bufaransa bufite dosiye 40 z’abaregwa ibyaha bya Jenoside zigikurikiranwa ngo bazaburanishwe, mu gihe abari mu Bwongereza bizwi aho bari ari batanu ariko iki gihugu cyanze kubaburanisha cyangwa kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe ku byaha bya Jenoside bakekwaho.





