00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Imiryango 23 yasenyewe n’ibiza yahawe inzu

Imiryango 23 yasenyewe n’ibiza mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, yahawe inzu zigezweho zubatswe muri uwo murenge, mu rwego rwo kuyifasha kwiyubaka.

Iki gikorwa cyo gushikiriza iyi miryango yibasiwe n’ibiza inzu zo kubamo cyabaye ku wa 1 Gashyantare 2026, ku munsi u Rwanda rwizihiza intwari z’igihugu.

Tariki 2-3 Gicurasi 2023 ni bwo mu Rwanda haguye imvura idasanzwe yateje ibiza byahitanye abantu 135 binasenya inzu z’abaturage harimo n’iz’iyi miryango zigera mu 1126 bo mu Karere ka Rutsiro.

Nyuma yo guhabwa inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo, zifite agaciro ka miliyoni 172.500 Frw, aba baturage bagaragaje bishimye cyane kuba bagiye gutuzwa ahantu heza, bashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame butekereza ku mibereho myiza y’abaturage.

Umwe yagize ati “Nari ntuye mu manegeka ibiza bitwara inzu yanjye noneho nyuma ngura ikibanza baje kugipima basanga ni gito hashize igihe bahise baza kundeba bambwira ko banyubakiye.”

Undi ati “Ni igihugu cyaranyubakiye. Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame kubera igikorwa yankoreye cyiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yasabye aba baturage batujwe kuzafata neza izi nyubako birinda kuzangiza kugira ngo babashe kugera ku iterambere ubwabo bazarigeze no kuri bagenzi babo.

Ati “Twabasabye gusigasira no gufata neza izi nzu kuko ni bo batujwe kandi ko mu minsi iri imbere rya terambere nibarigeraho na bo babashe guteza imbere bagenzi babo.”

Imiryango 23 y'i Rutsiro yasenyewe n’ibiza yahawe inzu

Special pages