RIB yaberekanye ku wa 21 Mata 2026, igaragaza ko bari bagabanyijemo amatsinda azajya abafasha mu mugambi wabo.
Itsinda rya mbere ni iririmo Muhirwa Robert wakoreshaga izina rya Dr Andrew, wigiraga umunyamahanga ugiye gukora ubushakashatsi mu Rwanda ku mbuto za quinoa, ubusanzwe zitaba mu Rwanda.
Harimo kandi Munyaneza François Xavier w’imyaka 50, wari ushinzwe umutungo (DAF), Ndaruhutse Emile w’imyaka 44, wari ushinzwe gushaka inzu, agafatanya n’uwitwa Hagenimana uzwi ku izina rya Cyprien, naho Niyomugabo Jerome we yari ashinzwe kureba ko iyo nzu yujuje ibisabwa bitewe n’icyo bashaka kuyikoreramo.
Undi ni Habyarimana Felicien wari ashinzwe gushaka imbuto z’igihingwa cyitwa ‘quinoa’ kitaba mu Rwanda aho yafataga uburo akabusiga irange ry’umukara akabwita iyo quinoa akavuga ko ari zo mu karere ka Kirehe hafi na Tanzania.
Bafashwe bamaze kuriganya abantu amafaranga arenga miliyoni 53 Frw n’ibihumbi 3$ hashingiwe ku batanze ibirego.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko aba bajura baheraga kuri nyir’inzu nyuma yo kumwizeza ko bazajya bakodesha inzu ye 8.200$ (agera kuri miliyoni 12 Frw) ku kwezi ndetse bazahita bamwishyura amezi atandatu cyangwa umwaka kuko uwo Dr Andrew hari umushinga agiye gukoreramo w’ubushakashatsi.
Nyuma barazaga bakamubwira ko imbuto uwo munyamahanga ashaka mu mushinga we ari zo quinoa bityo kugira ngo abone amafaranga bagiye kumuhuza n’uziranguza uzajya azimuhera ibihumbi 2$ (arenga miliyoni 2,9 Frw) na we akazigurisha uwo munyamahanga ku 3000$(arenga miliyoni 4,3 Frw).
Ati “Undi na we agahita avuga ati ’hejuru yo kubakodesha inzu ngiye no mu bucuruzi. Ubwo bwa mbere agura ibya 2000$ wa wundi witwa DAF agaca inyuma akaza akabimugurira bakamuha ibihumbi 3$ akabona ko koko bya bintu byunguka. Yarangiza ubutaha akaranguza 6000$(arenga miliyoni 8,7 Frw) na bwo bagaca inyuma bakabimugurira bakamuha 9000$ (arenga miliyoni 13). Birangira wa muntu abyizeye akarangura ibintu by’ibihumbi 20$ (arenga miliyoni 29 Frw) agasigarana ibintu bimeze kuriya bitazagira ubigura.”
Dr Murangira yasabye abantu kugira amakenga ku bisa n’amahirwe abantu bababwira kuko abagira uburiganya batagira isura kandi bibasira abantu bose.
Ati “Ikintu kibabaje ni uko abo aba bantu bariganyije ari abantu basobanutse, kuko urumva umuntu ushobora kubona ibihumbi 20$ ni umuntu usobanutse, umuntu ushobora gukodesha inzu ya 8.200$ ni umuntu wifashije, rero ndagira ngo ubu butumwa abantu bose babwumve, mugire amakenga. Wowe wumva ko wize, wumva ko uri umuyobozi mukuru mu kigo runaka, wowe wumva ufite ubwenge, mugire amakenga.”
RIB kandi yerekanye irindi tsinda ry’abantu batatu bakurikiranyweho ibyaha byo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya, kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate no gukoresha inyandiko mpimbano.
Bashatse ubutaka buri mu Karere ka Gasabo, nyirabwo afunze ndetse umugore we yarapfuye bakora inyandiko mpimbano babwiyandikaho ndetse babushakira umukiliya ubaha miliyoni 50 Frw, gusa uwo mukiliya aza kugira amakenga asanga ubutaka atari ubwabo ahita atanga amakuru barafatwa.
Rubayita Adolphe ni we wiyitaga nyir’ubutaka, Nzabaterura Job akaba yari noteri wigenga naho Nyandwi Theoneste ni we washatse umukiliya.
Muri ibi byaha aba bagabo bose baregwa igifite igihano gito ni umwaka umwe, igifite igihano kiri hejuru ni imyaka icumi.
Gushinga umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo iyo ubihamije n’urukiko uhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya iyo ubihamijwe n’urukiko uhanishwa igifungu kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu.
Kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate ni icyaha gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri ibiri n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.
Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’itanu n’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaraga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.





