00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Doumbouya

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée, Morissanda Kouyaté, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Mamadi Doumbouya, banaganira ku gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye bisanzweho hagati y’u Rwanda na Guinée.

Minisitiri Morissanda Kouyaté yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Mamadi Doumbouya ku wa 21 Ugushyingo 2025.

Ubutumwa bwashyize kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugira buti “Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée, Morissanda Kouyaté, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Mamadi Doumbouya. Impande zombi zanaganiriye ku gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye bisanzweho hagati y’u Rwanda na Guinée.”

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée ku wa 11 Ugushyingo 2025, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho batangije umushinga munini wo gucukura amabuye y’agaciro ya ‘Fer’, wa ‘Simandou Iron Ore Project’, nyuma yitabira inama ya Transform Africa.

Mu 2024, u Rwanda na Guinée byasinyanye amasezerano 12 y’imikoranire. Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Dr. Morissanda Kouyaté.

Yari aje akurikira andi yari yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu arimo ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutungo kamere mu mwaka wari wabanje.

Minisitiri Nduhungirehe mu 2024 yavuze ko u Rwanda rushobora kungukira ku bunararibonye bwa Guinée mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na yo ikaba yarwungukiraho mu bijyanye no guhanga ibishya.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Morissanda Kouyaté, wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Doumbouya

Special pages