00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Perezida Gnassingbé yageze mu Rwanda kuri uyu wa wa Gatatu, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé baganira ku ngingo zitandukanye.

Bikomeza biti “Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye kandi ukomeza kwaguka hagati y’ibihugu byombi, n’ibirimo gukorwa mu kwimakaza ituze mu karere.”

Perezida Gnassingbé aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2026, nk’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), inshingano yahawe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mata 2025, ngo asimbure Perezida wa Angola, João Lourenço.

Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, hamwe n’itsinda ry’inzobere za AU ku burasirazuba bwa RDC.

Ni ibiganiro byibanze ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, mu rugendo rwa dipolomasi rugamije gushakira umuti umwuka mubi, n’uburyo bwo kongera ubufatanye mu buhuza ku rwego rw’akarere n’umugabane, hagamijwe kwimakaza amahoro, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo

Special pages