00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Jack Ma wa Alibaba na Jerry Yang uri mu bashinze Yahoo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jack Ma washinze Alibaba Group hamwe na Jerry Yang uri mu bashinze Yahoo bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya.

Jack Ma na Jerry Yang bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo mu irushanwa rya ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza muri Afurika, Africa’s Business Heroes, riri kuba ku nshuro ya karindwi.

Ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa bitanga icyizere, aho icumi ba mbere bagabana inkunga ya miliyoni 1,5 z’amadolari.

Uyu mwaka, abarenga ibihumbi 32 nibo biyandikishije kugira ngo bahatane muri ABH. Ni ubwa mbere habayeho ubwitabire bugeze kuri uyu mubare kuva iri rushanwa ryabaho.

Imishinga itatu ya mbere ni:

1. Abraham Mbuthia (Kenya) – Uzapoint Technologies: Ni umushinga washyizeho ikoranabuhanga ryifitemo na AI, rifasha abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse kugenzura no kubika amakuru ku mikoreshereze y’imari n’ibicuruzwa, ibikuraho ibyo kwandika mu bitabo.

2. Adrian Kruger (South Africa) – nuvoteQ: Ni umushinga wakoze ikoranabuhanga rifasha mu gukora ubushakashatsi ku bijyanye mu buvuzi. Iri koranabuhanga rikusanya amakuru yose yakozwe ku bushakashatsi bujyanye n’ubuzima ku Isi, cyane cyane ubwakorewe muri Afurika, rigafasha n’abakora ubushakashatsi kubona amakuru atuma ubushakashasti bwabo buba bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

3. Diana Orembe (Tanzania) – NovFeed: Ni umuhinga ukora ibiryo by’amafi n’ifumbire y’imborera mu myanda ikomoka ku biribwa. Afite uruganda ruto rukora ibyo biryo by’amafi ndetse n’ifumbire, ibyatumye urubyiruko 22 babona imirimo.

Icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bahawe ibihembo birimo ikiruta ibindi cy’Amadolari 300.000 (miliyoni 437 Frw), uwa kabiri ahabwe amadolari 250.000 (miliyoni 364 Frw), uwa gatatu abone amadolari 150.000 (miliyari 218 Frw) n’Amadolari 100.000 (miliyoni 146 Frw) azahabwa buri wese muri barindwi basigaye.

Perezida Kagame yakiriye Jack Ma washinze Alibaba
Jack Ma washinze Alibaba Group na Jerry Yang uri mu bashinze Yahoo bagiranye na Perezida Kagame ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya

Special pages