00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’abarimo Gnassingbé wa Togo baganiriye ku bibazo bya RDC

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé usanzwe ari n’umuhuza washyizwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, bombi bahuye n’abagize Akanama k’inzobere kashyizweho na AU barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia, Festus Mogae wayoboye Botswana na Catherine Samba-Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.

Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ibimaze gukorwa bijyanye n’ibiganiro bya dipolomasi byabayeho, ndetse n’uburyo bwo guhuza imikorere hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’akarere n’ubwo ku rwego rw’umugabane hagamijwe amahoro n’ituze mu karere k’ibiyaga bigari.

Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byibanze ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ubushake bwa dipolomasi bukomeje n’inzira zo gushyira imbaraga mu guhuza ubuhuza bw’Akarere n’ubwo ku rwego rw’umugabane mu kugera ku mahoro, umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Inshuro nyinshi Perezida Gnassingbé akunze kugenderera u Rwanda. Muri Mata 2025 ni bwo Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé, wari uherutse gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Gnassingbé yabaye umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC nyuma y’uko asimbuye João Lourenço wa Angola.

Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ishyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.

Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Muri iyi myaka ishize umubano wa Rwanda na RDC wazambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 rukagaragaza ko ari ukwihunza inshingano zayo zo kubanisha Abanye-Congo ahubwo ikagira uruhare mu kubica no kubagirira nabi.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'aba bashyitsi byibanze ku mutekano w'akarere
Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro
Perezida Kagame hamwe na Gnassingbé wa Togo
Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Perezida Kagame na Gnassingbé, bahuye n’abagize Akanama k’inzobere kashyizweho na AU

Special pages