00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gikuba kizacika ku biciro by’ibicuruzwa ku masoko - Minisitiri Sebahizi avuga ku izamuka rya Lisansi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi na mazutu, nta gikuba rizaca ku biciro by’ibicuruzwa bisanzwe ku masoko kuko iryo zamuka ari rito cyane ku kigero cya 5%.

Ibi abivuze nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rutangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw

Sebahizi yagaragaje ko n’ubwo ibiciro ku masoko byazamutse leta yigomwe byinshi kugira ngo bitazamuka cyane ugereranyije n’ibibazo bitera iri zamuka bihari.

Ati “Ntabwo twiteze impinduka ku biciro by’ibicuruzwa kuko iryo zamuka rya 5% ku giciro cya litiro ya mazutu iyo ugishyize ku ijanisha ku giciro cy’ibicuruzwa, usanga ari akantu gato cyane, kuko litiro ya mazutu ishobora gutwara toni ibilometero runaka, usanga rero iryo hinduka nta n’uburyo warishyira ku bicuruzwa.”

Akomeza avuga ko abantu bitwaza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa ntarwitazo bafite kuko nibigaragara hazajyaho ibiciro fatizo.

Ati “Abacuruzi nibakore imibare yabo ariko ntibibe intandaro yo kuzamura ibiciro mu buryo budasobanutse. Ikindi n’abaguzi badufashe aho bizagaragara ko hari umucuruzi wabyitwaje twakwicara tugakora imibare bigasobanuka."

Minisitiri yavuze ko n’ubwo ibiciro byazamuka mu kwezi gukurikiye bizongera bikagabanuka kuko ari mu kwezi kw’isarura bivuze ko ibicuruzwa biziyongera ku isoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko ku bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu mu Mujyi wa Kigali, nta mpinduka zizagaragara cyane ariko mu ntara ho ibiciro bigiye kuvugurwa.

Ati “Mu bijyanye n’igiciro cy’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali n’ubundi byari bisanzwe byaravuguruwe, n’iyo byahinduka ntibyahindukaho ikintu kinini, ariko mu ntara ho hari hashize igihe kinini byigwaho ngo harebwe uburyo byahinduka kugira ngo dukomeze no gufasha n’abatanga izo serivisi.”

Akomeza avuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryari rikwiye gutuma abantu batekereza ku buryo bwo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi kugira ngo hirindwe iryo hindagurika rya hato na hato badafite n’icyo barikoraho.

Ati “Dushishikariza abantu ndetse tukaborohereza gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi, murabizi twakuye umusoro ku modoka na moto zikoresha amashanyarazi, si ibyo gusa leta yashyize amafaranga mu mushinga uzabyaza Gas yo mu Kivu indi gas ishobora gukoreshwa uteka ariko ishobora no gukoreshwa mu modoka nini. Nko mu myaka ibiri uzaba utangiye gukora ibyo byose ni kugira ngo tugabanye gukomeza kwishingikiriza ku ngufu za peteroli.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuzamuka ku 1 Nyakanga 2025.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi na mazutu, nta gikuba rizaca ku biciro by’ibicuruzwa

Special pages