00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ikimoteri cya miliyari 4,5 Frw kizakira imyanda irimo n’iyo mu musarani kigiye kuzura

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, ku bufatanye n’Akarere ka Musanze bari kubaka ikimoteri kizuzura gitwaye miliyari 4,5 Frw, kikazajya cyakira imyanda yose yo muri aka karere irimo iyo mu musarani ndetse n’ibishingwe, kikabikoramo ifumbire, ibicanwa bya Briquet n’ibindi bitandukanye.

Ni ikimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca, kuri hegitari 6,8. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2024 ikazarangira muri Kanama 2026. Kiri kubakwa na kompanyi ya China Geo Engineering Corporation.

Biteganyijwe ko iki kimoteri kizaba gifite igice gitunganyirizwamo imyanda ibora n’itabora ingana na toni 33 ku munsi, mu gihe igice gitunganyirizwamo umwanda wo mu bwiherero bazajya bakora meterokibe 7.000 ku munsi. Kuri ubu imirimo yo kubaka igeze kuri 80%.

Uhagarariye kompanyi y’Abashinwa yubaka iki kimoteri, Eng. Bavakure Jean Bosco, yavuze ko bazakira imyanda yo mu bice bibiri irimo imyanda iva mu bwiherero bw’abaturage ndetse n’indi myanda iva mu ngo irimo ibora n’itabora.

Ati “Igice cy’imyanda iva mu bwiherero izajya itunganywa ivemo ifumbire cyangwa na Briquet zizajya zikoreshwa n’abaturage. Igice cya kabiri ni imyanda ibora n’itabora izajya itunganywa ibibora bikorwemo ifumbire, ibitabora hari ikimoteri kinini turi kubaka izajya ijyamo.’’

Umuyobozi wa WASAC Group mu Karere ka Musanze, Kalisa Espoir, we yavuze ko uyu mushinga niwuzura bawitezeho kubafasha mu gukemura ibibazo by’isuku n’isukura byaterwaga n’imyanda iva mu ngo z’abaturage ndetse n’iva muri za hoteli nyinshi n’amasoko yaburaga aho ijya igateza ibibazo.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bo bavuga ko bajyaga bagorwa no kuvidura ubwiherero bwabo kuko ibice byinshi batuyemo bigizwe n’amakoro ku buryo kubona aho bahora bubaka ubwiherero byagoraga.

Habimana Gad utuye mu Murenge wa Gacaca yavuze ko umwanda bakuraga mu musarani bayivangaga n’itaka bakayifumbiza mu murima bisanzwe.

Yagaragaje ko kuba babonye uruganda ruzajya ruyakira bizatuma isuku n’isukura yiyongera mu ngo zabo ndetse runabahe ifumbire nziza.

Mbarimombazi Emmanuel we yavuze ko aho batuye gucukura ubwiherero ari ikibazo kibakomereye cyane ku buryo badashobora gucukura metero zirenze enye.

Yavuze ko kutagira aho bavidurira byatumaga bahora bubaka ubundi bwiherero ariko ko uru ruganda rugiye kubafasha cyane kujya babona aho bavidurira uyu mwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko bari basanzwe bafite ibimoteri bibiri byakira imyanda bikayirunda hamwe ariko ko umwihariko w’iki kimoteri ari uko kizajya cyakira imyanda kikanayikoramo ifumbire ku buryo igaruka gufasha abahinzi mu kongera umusaruro banateza imbere isuku n’isukura.

Ati “Imyanda iva mu bwiherero twayipakiraga imodoka tukayijyana i Kigali, bivuze ngo tuzaba dufite uruganda hafi yacu bigabanye amafaranga twakoreshaga tubijyana i Kigali kandi binazamure isuku n’isukura mu Mujyi wacu.’’

Akarere ka Musanze gafite imirenge umunani ikora ku makoro aho gucukura ubwiherero bigoye, ibi bituma abaturage benshi bubaka ubwiherero bujya hejuru ku buryo kuzura byihuta vuba.

Ibice bimwe bizifashishwa muri uru ruganda byamaze kuzura
Igice kizashyirwamo imyanda itabora kiri kubakwa
Iki kimoteri kizaba kirimo n’uruganda rutunganya imyanda ivamo ifumbire
Bavakure yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubaka igeze kuri 80%

Special pages