Abenshi mu bagaruka ni abagore n’abana bavutse ku bantu bahunze u Rwanda mu 1994, abafite abagabo babo bagiye mu mitwe yo muri RDC nka FDLR yasize ihekuye u Rwanda n’abandi.
MINEMA igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 3,5 ari bo bamaze gutaha mu myaka 30 ishize.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.
Kuva icyo gihe u Rwanda rwagiye rwakira Abanyarwanda buhoro buhoro aho abaheruka ari abaturage 208 batahutse ku wa 27 Gashyantare 2026, bavuye muri RDC aho bari barafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Leta ibaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima.
Urengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45F rw.
Ku rundi ruhande u Rwanda rugaragaza ko rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 100.





