Ingabo z’u Burundi zimaze imyaka irenga itatu zifatanya n’iza FARDC mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23 mu ntambara ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Raporo zitandukanye za Loni zigaragaza ko Ingabo za Leta zifatanya n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri iyi ntambara.
FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abahoze muri EX-FAR n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uyu mutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse wayikwirakwije mu Burasirazuba bwa RDC mu myaka irenga 30 abawugize bahamaze.
Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe na RBA niba u Burundi butera inkunga umutwe wa FDLR, yasubije ko bifatanya.
Ati “U Burundi ntabwo butera inkunga FDLR ahubwo barafatanya. U Burundi bufatanya na FDLR kuko ni ihuriro rimwe, FARDC ifatanya na FDLR igafatanya n’ingabo z’u Burundi, igafatanya n’abacanshuro, bose ni ihuriro rimwe.”
Nduhungirehe yavuze ko muri Kivu y’Amajyepfo habarizwa ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 20, zari zarafungiye Abanyamulenge mu mazu yabo ku buryo badashobora kujya ku masoko no mu bindi bikorwa byatuma bibeshaho.
Mu burasirazuba bwa RDC kandi hari abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 n’ibihumbi 10 barwana ku ruhande rw’ingabo za FARDC bafatanyije n’u Burundi.
Nduhungirehe ati “Ikibazo nyamukuru dufitanye ni ikibazo cy’umutekano. Ntabwo waba ufatanya na FDLR ngo ube udashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko icyo FDLR yifuza ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi uribuka mu 2023 mu gihe cy’amatora muri RDC, Perezida Tshisekedi yavugiye mu nama za politiki cyangwa kuri radiyo na televiziyo ko ngo afite umugambi wo gutera ibisasu i Kigali ngo adashyize umusirikare n’umwe ku butaka kandi ngo akaba azafasha urubyiruko rw’u Rwanda ngo guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda.”
Ayama magambo Tshisekedi yayavuze ku manywa y’ihangu kandi ibikorwa yakoze nyuma yaho byarabigaragazaga kuko yahise ahuza ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, n’abacanshuro ngo bafatanye muri urwo rugamba ruganisha ku guteza umutekano muke mu Rwanda.
Ati “Ibi bintu byose bibangamiye umutekano wo mu karere. Kugira ngo rero icyo kibazo gikemuke ni uko izo ngabo z’Abarundi zava iburasirazuba bwa Congo, ni uko uwo mutwe wa FDLR warandurwa kandi n’ibyo bitero by’ingabo za Congo bikarangira, hanyuma tukabona uko dushyira mu bikorwa ariya masezerano twashyizeho umukono.”
U Rwanda rugaragaza ko kugeza muri Werurwe 2025, umubano w’u Rwanda n’u Burundi werekezaga mu nzira nziza ariko bikazambywa n’uko Perezida Ndayishimiye yarengaga ku biganiro byabaye akajya mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubeshyera u Rwanda ko rwenda gushoza intamabara ku gihugu cye.
U Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu bukungu ku wa 4 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Perezida w’u Burundi yari muri icyo cyumba.
Gusa uwo munsi ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bafatanyije bahise bagaba ibitero muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’umupaka w’u Rwanda bituma abarenga 1000 bahungira mu Rwanda.
Nduhungirehe ati “Twabibwiye abahuza, twabibwiye n’abantu bose tuganira ko icyo twifuza ni uko amahoro yagaruka. Kugira ngo rero amahoro agaruke ni uko ingabo z’u Burundi ziteza umutekano muke hariya muri Kivu y’Amajyepfo zavaho ndetse n’ibyo bitero bya Guverinoma ya Congo na byo bikarangira kugira ngo turebe ko twashyira mu bikorwa amasezerano twasinye.”
Amasezerano yasinywe arimo igingo zivuga ko imirwano nimara guhagarara, urwego rw’umutekano ruhuriweho na RDC, u Rwanda na Amerika ruzagira uruhare gushyira mu bikorwa ingingo zijyanye n’umutekano, harimo no kurandura umutwe wa FDLR, hanyuma u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mipaka yarwo.





