00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe ari mu Buhinde mu ruzinduko rwo gushimangira umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, ari mu Buhinde aho yitabiriye inama ijyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye.

Ibi byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026, binyuze mu butumwa bwashyizwe kuri Konti ya X ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri izaba kuva ku wa 2 Werurwe kugeza ku wa 3 Werurwe 2026, hazasuzumwa intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’inzira nshya zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain.

Mu 2018, umubano w’u Buhinde n’u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y’umubano hagati y’ibi bihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.

Mu ruzinduko rwa Modi ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye yibanda ku byiciro nk’umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w’amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w’impu, ubuhinzi ndetse n’umuco.

U Buhinde buri mu bihugu byateye imbere ndetse byohereza mu Rwanda ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, bukagira n’abashoramari mu ngeri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi.

Bimwe mu bigo bikomeye by’Abahinde byashoye imari mu Rwanda birimo Airtel, Virunga Biotech Ltd, Marasa Holding, Accacia Property Development, Kabuye Sugar Works Sarl, Imana Steel Rwanda Ltd, Cardiac Specialty Rwanda, Rugabano Tea Company Ltd, Gisovu Tea Company Ltd n’ibindi.

Minisitiri Nduhungirehe ari mu Buhinde mu ruzinduko rwo gushimangira umubano w'iki gihugu n'u Rwanda

Special pages